Amakosa 10 akunze gukorwa n’ abantu benshi muri INTERVIEW - n’ uburyo wayirinda

Ushobora kuba waratsinze neza ikizamini cyanditse usigaje gutsinda interview gusa kugirango ubona amahirwe rundaka y’ akazi cg ibindi, cg se ukaba wabajijwe gusa muburyo bwa Interview. Bisaba kwitegura neza ndetse ukirinda gukora amakosa ajya akorwa n’ abandi benshi bikabaviramo ko bamwe batsindwa. Ayo makosa akunze gukorwa n’ abantu benshi mugihe bari gukora interview ni aya akurikira :

Ikosa #1 : Kudatekereza neza ku gisubizo ugiye gusubiza

Twese bishobora kuba byaratubayeho, aho uva murugo wumva wifitiye icyizere ariko wakwicara imbere y’ umukoresha ukabona ateye ubwoba cyane, nuko byabinntu byose wari wize nibyo watekerezaga ukumva biragurutse ! Hahahah

Niba wisanze muri icyo gihe, burya ibintu byose uzi ntibiba byagiye, ahubwo koresha ubu buryo bukurikira kugirango ubashe gutunganya no gushyira kumurongo ibitekerezo n’ ibisubizo ugiye gutanga.

  • Subirishamo ikibazo umuntu uri kukubaza kugirango ucyumve neza : Ibi bizaguha akanya gato ko guhumeka ubashe gutekereza neza.
  • Saba igihe gito cyo gutekereza ku kibazo ubajijwe : Burya ntakosa riba ririmo iyo usabye akanya agato ko gutekereza mbere yo gusubiza ikibazo ubajijwe. Ahubwo burya, iyo ari umukoresha mwiza, azanezezwa nuko wahaye agaciro iryo bazwa kandi ko ukunda gutekereza mbere yo kuvuga.
  • Gira icyo uvuga : Gusubiza igisubizo gito nibyiza kuruta kutagira icyo uvuga. Ariko kandi iyo wumva ntacyo wasubiza, uba umunyakuri ugasaba ko icyo kibazo waza kukigarukaho hanyuma.

Bisaba kubanza kwitegura neza, no kwimenyereza kugirango bigufashe kwitwara neza muri interview.

Ikosa #2 : Guca iruhande mugihe usibiza ikibazo wabajijwe

Ibi akenshi bituruka kuri rya kosa #1 twababwiye. Iyo utiteguye neza ibazwa, nihahandi ikibazo gishobora kukunanira neza neza ukabura icyo usubiza cg ugasanga uri guca kure cyane kugirango utange igisubizo.

Ibyo niba bikubayeho uri gukora ibazwa (interview), koresha bwa buryo twavuze muri #1.

Ikosa #3 : Kwibeshya ukavuga izina ritariryo ry’ umwe mubantu bari kukubaza cg izina rya company ushakamo ako kazi

Mugihe waba wibeshye ugakora iryo kosa, jya uhita ubiseguraho vuba bizagufasha gukomeza usubiza neza, ndetse nibyo usubiza nabo babihe agaciro.

Ikosa #4 : Kutishakishiriza umwanya wo kwivuga ibigwi cg kugaragaza ibyo wagezeho cg ushoboye

Gusa bibaho ko harubwo ubura ingero neza neza, ahubwo ugasanga zije nyuma wanasohotse muri interview. Mugihe byaba byakubayeho ushobora kohereza ubuumwa muburyo bwa email ugasobanura neza ibyo wagezeho nibyo ushoboye ugerageza gusubiza neza ikibazo wabajijwe ntugisubize nkuko bikwiriye.

Ikosa #5 : Kutamenya amakuru menshi kuri Company cg ikigo ushakamo akazi

Ibi koko bishobora gutuma ubura akazi cg umwanya wendaga gutsindira, kuko uba
utazi na byinshi bikorerwamo. Bityo ikizere kiragabanuka.

Ikosa #6 : Kuvuga nabi umukoresha wawe uheruka

Nubwo waba ufite impamvu zifatika zibyemeza ko umukoresha wawe koko yari mubi, muri interview siho hantu ho kubivugira. Ibyo bishobora gutuma yishyiramo ko nubundi icyo uzabona kitagenda kizahita kikubera imbogamizi cg se ukagenda ubivuga ahandi hose uzajya. Kereka yenda mugihe hari impamvu yihariye idasanzwe yatuma ubisobanura.

Mugihe wumva hari ibyo ushobora gusobanura mubitaragenze neza mukazi kawe ushaka cg wavuyeho, tegura neza uburyo bwo kubivugamo kugirango utaza kwitega umutego.

Nanone mugihe byaba bikubayeho ko wisanga wavuze ibitaragendaga byinshi cg ibyakubangamiye byinshi ushobora kwigarura usubizanya ubuhanga. Urugero : "I’m eager to tackle new challenges and use what I’ve learned to add value to this position, etc".

Ikosa #7 : Gukoresha imvugo idatomoye cg idasobanutse neza

Mugihe bikubayeho ugomba kwisegura vuba, ugakoresha imvugo ikwiye.

Ikosa #8 : Kwibagirwa kuzimya telefone yawe - cg kwitabira muri interview

Ugomba gushyira telefone yawe mu buryo bwa Silence. Ariko birashoboka ko nanone wakwibagirwa kubikora. Mugihe bikubayeho, hagarika akanya gato gusubiza hanyuma uyifunge cyangwa uyishyire muri Silence hanyuma wisegura kubari kukubaza, noneho ukomeze gusubiza.

Ikosa #9 : Kudaha agaciro imyambarire - cg Kwambara nabi

Nk’ uko ubushakashatsi bwabigaragaje abantu ntibaha agaciro imyambarire kandi burya nayo ngo igira uruhare mukugaragaza neza umuntu mugihe cya interview.

Ikosa #10 : Gusoza nabi

Muri interview nyinshi, ababazwa bakunze guhabwa amahirwe yo kugira icyo bavuga. Aya aba ari amahirwe uhawe kugirango wigaragaze cg usige isura nziza yaguha amahirwe muri interview.

Uburyo bwiza bwo kwirinda gutsindwa muri interview, ni ukwitegura mbere y’ igihe ugategura ibisubizo bikwiye ku bibazo bitandukanye ushobora kubazwa mugihe uri muri interview .

Share Button