INTERVIEW : Uko wasubiza ubajijwe impamvu ushaka akandi kazi n’ ibyo kuva muko wakoraga

Nakwizeza ko iki kibazo uzakibazwa muri interview ugiye kuzakora kandi siho gusa ahubwo uzakunda kukibona kigaruka inshuro nyinshi no muzindi interview n’ ibizami uzakora. Uzasabwa gusobanura impamvu wavuye ku mwanya w’akazi runaka wakoraga cyangwa usabwe gusobanura impamvu ushaka kuva ku mwanya w’ akazi ukoraho ubu mu kigo runaka (Why did you leave your last job ?).

Hari uburyo butandukanye bashobora kukubazamo icyo kibazo :

  • Kuberiki uri ugushaka akandi kazi ? Iki kibazo uzasanga bakibaza abantu bari basanzwe bafite akazi ariko bari gushaka kugahindura.
  • Kuberiki wavuye mukazi waherukaga gukora ? Iki kibazo gikunze kubazwa abantu bari gukora interview ariko muri icyo guhe bakaba badafite akazi, ariko bakaba hari ako bigeze gukora. Ushobora nko kuba aribwo wari ukirangiza kwiga ugakora akazi runaka ko kwimenyereza ariko kakaza kurangira, noneho ukaba uri gushaka akandi kazi.
  • Kuberiki wavuye mu kazi runaka X ? Abatanga akazi baba bashishikajwe cyane cyane no kumenya byinshi mubyo ukora ubu(mugihe uri gukora interview) cyangwa akazi ka vuba uheruka gukora. Ariko ugomba guhora witeguye no gusubiza kubijyanye n’ utundi tuzi wagiye ukoraho cyane cyane iyo ubona hari ahantu hateye kwibazwaho (ahantu wavuye uhakoze igihe gito cyane, ahantu utagaragaza neza icyo wahakoze mugihe wahakoraga).

Kuberiki abatanga akazi bakunze kwibanda kuri iki kibazo ?

Burya impamvu zatumye uva mu kazi wakoraga zifasha cyane abantu batanga akazi kuko biraborohera kugusobanukirwa niyo mpamvu iki kibazo kibashishikaza. Aha ndakubwira ibintu bine abatanga akazi baba bashaka kumenya iyo bakubajije ikibazo nk’ icyi cyo kumenya impamvu wavuye mu kazi wakoraga :

  • Ese wavuye mu kazi bitewe n’ impamvu zifatika ? - Iyo wavuye mu kazi bitewe n’ akabazo k’ ubusabusa, interviewer azakwibazaho niba koko wagirirwa ikizere ko ushobora gukora inshingano zawe uzitayeho
  • Ese wavuye mu kazi wakoraga ku bushake bwawe ? - Niba abagukoreshaga mbere barakuretse ukava mukazi, interviewer azakwibazaho niba ahubwo bitaratewe nuko imikorere yawe itatanganga umusaruro.
  • Ese aho wavuye bagutangira ubuhamya bwiza ? - Niba uwagukoreshaga ashobora kuguhamiriza ko koko ushoboye byongerera icyizere ko koko wari umukozi mwiza
  • Ni izihe ndangagaciro zikuranga iyo uri mu kazi ? - Burya Impamvu utanga zatumye uva mu kazi runaka zishobora gusobanura byinshi kuriwowe ndetse interviewer ahita agusobanurwa neza. Niho bisobanuka neza impamvu wavuye mukazi, niba warakavuyemo kumpamvu zifatika, cyangwa se ari ukubera wumvaga katagushishikaje cyangwa utakishimiye. Icyo wamenya nuko mu gihe uri gusubiza icyo kibazo ugomba kugisubizanya ubwenge n’ ubushishozi kugirango utitega umutego watuma ubura akazi.

UBURYO WASUBIZA : Ubajijwe impamvu wavuye ku mwanya w’akazi runaka wakoraga cyangwa wakoragaho ubu

1) Kuberiki uri ugushaka akandi kazi ?


Iki kibazo gikunze kubazwa abantu basanzwe bafite akazi. Aho bakubaza bati ese niba wari usanzwe ufite akazi ni izihe mpamvu zitumye ushaka kukavaho ?

Ubusanzwe habaho impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu ava mu kazi yakoraga agashaka akandi. - Zimwe murizo uba ushobora kuzivugira muri interview ariko hakaba n’ izindi uba udakwiye kuvuga.

Abantu benshi benshi bakunze kuva mukazi bajya mu kandi bitewe n’ andi mahirwe baba babona bakaboneramo cyangwa yakwiyongeraho kuyo babonaga mu kazi bakoraga. Ariko burya birashoboka ko haba n’ izindi mpamvu zihariye zidaterwa n’ uko ako kazi ari keza.

Nibyiza ko ugomba kuvugisha ukuri mu gihe uri gukora interview ariko nanone aho bishoboka uba ugomba ugomba kwibanda gusa ku ngingo zifatika zagushyigikira kugirango ube wabona ako kazi ukirinda za zindi zishobora kugusenya.

Nanone bitewe n’ impamvu zimwe na zimwe, bishobora kuba ngombwa ko uvuga za mpamvu twakwita ko ziri negative zatumye uva mu kazi wakoraga. Urugero ni kuvuga ko department wakoragamo yasheshwe bikaba ngombwa ko abayikoragamo bishakira akazi.

Urugero 1 : Igisubizo watanga :
"Mu kigo ..., mpamaze imyaka igera kuri itatu mpagarariye abandi bakozi twakoranaga mu by’ ubucuruzi. Mu gihe nahakoraga twagize urwunguko rushimishije. Ariko kurubu niyumvamo ko nkeneye kubona izindi mpinduka nshya mu byo nkora. Uyu mwanya w’ akazi mu byukuri nashatse kuwukoraho kuko uzanyemerera kuba nakorana n’ ikipe irimo abantu benshi kandi mbashe kuba nakora ubucuruzi bw’ ibicuruzwa by’ ubwoko bwinshi."

Urugero 2 : Igisubizo watanga :
"Nakunze igihe namaze nkorera mu kigo ... kandi nshimishwa cyane nukuntu twabashije kugera ku ntego twiyemeje yo kwamamaza ibyo twakoraga, aho arinjye wari ushinzwe kubikurikirana. Ariko nubwo byari byiza ndumva ko ari ngombwa ko mpindura akazi. Ubu hahindutse byinshi mu byakorwaga mu kigo cyacu ndetse n’ inshingano ziragabanuka bituma imwe mumishinga twateganyaga itazakorwa.

Nari maze igihe mbitekerezaho ko nkeneye gukorera mu kigo kinini gitanga amahirwe yo gukora ibintu byinshi. Uyu mwanya w’ akazi nabonye ko ukwiranye n’ ugushaka kwanjye nkurikije uburambe mfite mu bijyanye no kwamamaza hamwe no kuyobora ikipe."

2) Kuberiki wavuye mukazi waherukaga gukora ?


Niba nta kandi kazi wari usanzwe ufite, gusubiza neza iki kibazo ni ngombwa cyane. Usanga atari byiza nubwo usanga nanone bikorwa aho usanga ba interviewers benshi bajya bagira gushidikanya ku bantu batari badafite akazi. Ikibazo bashingiraho gushidikanya kwabo : "Niba uri umukozi mwiza koko kuberiki umaze igihe kingana gutyo utarabona akazi ?" Gusa ntibiba bikwiye gushidikanywaho kuko aho isi igeze, usanga iyo umuntu avuye mukazi bishoboka ko yamara igihe kinini atarabona akandi bitewe n’ umubare munini w’ abagahatanira. Ariko ningombwa kumenya ko uko gushidikanya kuba guhari muri ba interviewers bityo biba bisaba gusubiza neza ibibazo bakubaza.

Birashoboka ko wavuye mu kazi kubera impamvu zaguturutseho cyangwa impamvu zaturutse ku kigo wakoreraga. Mu buryo ubwaribwo bwose uba ugomba gusobanura impamvu ifatika yabiteye kandi ukerekana ko koko ushoboye nubwo ntakandi kazi warufite. Sibyiza kuvuga nabi ikigo wakoreraga, ahubwo nubwo koko imikorere yacyo yaba itaragendaga neza ugomba kugerageza kutaba muruhande rwo kugiharabika cyangwa kugisebya cyane

Urugero 3 : Igisubizo watanga :
"Nyuma y’ amavugurura yabaye mu kigo nakoreraga, byabaye ngombwa ko umuyobozi avugurura inshingano aho kumwanya nakoragaho hongewemo ibindi byasabaga impamyabumenyi yo kurwego ruhanitse mu by’ ubucuruzi.

Ubunararibonye bwanjye bwanyeretse ko impano yanjye iri mubyo kwakira neza abakiriya kandi ndabizi neza ko naba umukozi mwiza ukwiranye nuyu mwanya kuko nabonye nawo usaba kuba umuntu afite uburambe mu kwakira neza abakiriya cyangwa abamugana. Murashaka ko mbabwira ibindi byinshi ku burambe mfite muri uyu mwuga ?"

Umwanzuro : Kwitegura neza nirwo rufunguzo rwo gutsinda interview

Ningombwa cyane kwitegura ikizamini cya interview mbere yuko ugikora. Nahububundi ushobora gutungurwa nubwo wabonaga ko byoroshye, cyangwa se ugasubiza mu buryo bubitari ngombwa ko wasubizamo. UBUHANGA.COM nzakomeza kubagezaho byinshi byabafasha mu kongera ubumenyi. Mbifurije guhora mutsinda !

Jean HABIMANA /UBUHANGA.COM
habijean2020@yahoo.fr

Share Button