Uko wasubiza muri INTERVIEW : Ibyo gukorana neza n’ abandi (TEAMWORK)

Abantu bashaka akazi bagomba burigihe kwitegura gusubiza ibibazo bashobora kubazwa bigamije kubasuzuma no kubamenyaho niba bazi ndetse niba bazashobora gukorana neza n’ abandi bazakorera mw’ itsinda rimwe.

Ibibazo nkibi bikunze kwiganza cyane mu gihe cya INTERVIEW. Impamvu nuko burya kuba umuntu ashobora gukorana neza na bagenzi be biba ari ngombwa cyane ku myanya myinshi ibaho uhereye ku mito ukageza kuyo munzego zo hejuru.

Mbere yo gutanga akazi, abashinzwe gutanga akazi bakunze kwibanda cyane kuricyo kintu kugirango bamenye neza ko uzashobora gukorana n’ abandi mu gushakira hamwe uburyo bwo kwesa imihigo y’ ikigo mukorera. Iyo bakubajije ikibazo kijyanye no gutanga gutanga amwe mu makuru akwerekeye(behavioral question), baba bari kuguha amahirwe yo kwerekana ko ufite n’ ubumenyi mubyo gukorana neza n’ abandi mukorana (teamwork skills) , gerageza gutanga urugero rufatika rubihamya.

Ibibazo wabazwa byerekeranye na Teamwork bishobora kubazwa muri rusange :
Bashobora kukubaza bati :

  • Tubwire amakuru macye kubijyanye n’ umwe mu mishinga wakozeho ufatanyije n’ abandi ?
  • Tubwire ku mushinga wakozeho wasabaga ko uhabwa ibitekerezo n’ abantu bari mu nzego zitandukanye bo muri icyo kigo wakoreraga ?

Bahobora no kukubaza ukuntu wabyitwayemo mu bihe bitandukanye ubwo wakoranaga n’ abandi ku mushinga runaka :
Bashobora no kukubaza bati :

  • Tubwire niba harigihe wigeze ukorana n’ umuntu ugoye cyane muri team n’ uburyo wabyitwayemo ?
  • Duhe urugero rw’ umushinga waba warakozeho ariko ugahomba cyangwa ntugere kucyo mwari mugambiriye ?

Harubwo nanone bakubaza ku bijyanye n’ uburambe bwawe mu kuyobora itsinda :
Bashobora kukubaza bati :

  • Tubwire niba warigeze uhabwa amahirwe yo kuyobora itsinda, n’ ukuntu wabyitwayemo.

Ibyo bibazo byose tuvuzeho haruguru biguha amahirwe yo kugaragaza ko ushobora gukorana neza n’ abandi n’ urugero rw’ imikorere yawe. Ibi bibazo kugirango ubisubize neza bisaba kubyitegura.

Impamvu abatanga akazi bakunze kugenzura ko umuntu ashobora gukorana neza n’ abandi (Teamwork)


Uba ugomba kureba no kumenya witonze imyitwarire icyenewe mu kazi runaka. Nko ku myanya yo kuyobora cyangwa guhagararira abandi usanga bisaba ko umuntu afite imikoranire myiza n’ abandi. Uba ugomba gutanga urugero rumwe ruhamya ko koko ufite uburambe no mu gukorana neza n’ abandi bantu mukorana.

Nko ku bantu bakirangiza kwiga ni ngombwa ko bitoza kuvuga muburyo bwemeza ko koko bafite ubumenyi mubyo gukorana neza n’ abandi. Kuberako nta kandi kazi uba warakoze mbere, abatanga akazi uzasanga bibanda ku buryo witwaye mugihe mw’ ishuli, muri internship, no mu yandi mahugurwa atandukanye.

Ubundi muri interview urebye haba hagamijwe kureba umukozi bagiye gukoresha uwariwe n’ uburyo ashobora kujya yitwara mu kazi.

Uburyo wasubiza neza ibibazo wabazwa byerekeranye na Teamwork ?


Abantu hafi ya twese tuba tugiye dufite uburambe butandukanye mu gukora ibintu bitandukanye dukorana n’ abandi nko mu mashuli, mu kazi, mu bikorwa by’ ubwitange ndetse n’ ibindi byinsho bitandukanye.

Mbere yuko winjira muri interview, banza wicare hamwe hanyuma ukore urutonde rusobanutse rw’ ibintu cyangwa imishinga wibuka wakozeho cyangwa wakoranye n’ irinda tsinda ry’ abantu.

Tangira nanone utekereza neza hanyuma ushyire ku murongo ibijyanye n’ uburambe, ubunyamwuga, n’ ubunararibonye byagufashije mugihe wakoraga kuriyo mishinga itandukanye. Nubwo twaba ari utuntu wita ko ari duto ariko kubitekerezaho birafasha. Genda ureba kuri buri ngingo uyitekerezeho neza.

Hari amategeko wakwifashisha mu guhitamo ingero nziza watanga mugihe uri gukora interview :

1. Jya wibanda ku bintu bya vuba. Ingero nziza watanga burya ni ingero za vuba nko mugihe cy’ umwaka umwe ushize cg hafi aho. Yego no gutanga ingero za kera ntacyo bitwaye ariko bikagusaba kureba rwa rugero ubona ko koko rusobanutse.

2. Erekana ko uri indashyikirwa. Reba urugero rumwe rwerekana ko koko uri umuntu ushobora no gukora ibyiza bidasanzwe. Urugero : Ushobora nko gusobanura yenda nk’ ukuntu wigeze guhaguruka ugacyemura ikibazo cyari cyabaye, ukuntu wigeze guhosha amakimbirane yari yavutse, cyangwa ukavuga ukuntu wafashije mugutuma itsinda wakoragamo ryunga ubumwe. Ushobora nanone gusobanura ukuntu wafashije itsinda warimo kongera inyungu yinjira, kugabanya ibihombo, nibindi.

3. Tanga ingero zerekeranye n’ ibicyenewe. Kuri buri interview ugiye gukora ugomba kubanza ugasubiramo neza ugasoma ibicyenewe muri ako kazi kugirango bigufashe mu gushyira ku murongo ibyo uza kuvuga n’ ubundi buryo ugomba kubyitwaramo. Hanyuma ugahitamo urugero rwa VUBA narwo rwerekeranye n’ ibyo mu kazi. Biba byiza gutegura ingero ushobora gutanga zishingiye kubyo wagiye ukora bitandukanye.

4. Hitamo ingero zikongerera agaciro. Niba bishoboka hitamo urugero rugaragaza ko ufite ubumenyi mu gukorana neza n’ abandi kandi rukagaragaza ko hari n’ ibindi byinshi ushoboye. Ushobora nanone gutanga urugero runagaragaza ko wigeze no kuba wayobora itsinda.

5. Koresha uburyo bwa STAR format kugirango utunganye neza igisubizo. Wibukeko ikigambiriwe iyo ugiye gukoresha ubu buryo biba arukugirango bigufashe mu gushyira ku murongo igisubizo uri butange kugirango kize kuba gisobanutse kandi kinoze. Ibi bitandukanye no kuboroka cyangwa gufata mu mutwe ijambo kw’ ijambo ryo mu bintu uri busubize.

Urugero rw’ igisubizo watanga ukoresheje STAR Format


Tugiye kubasangiza urugero rumwe rwerekana uburyo wasubiza ukoresheje ubu buryo bwa STAR format kandi ugasubiza neza unagaragaza uruhare rwawe mw’ itsinda runaka. Turifashisha ikibazo kimwe mubyo ushobora kubazwa nkuko twabivuzeho hejuru : "Tubwire muri macye uko wabyitwayemo mugihe wakoranaga n’ abandi ku mushinga ?"

S/T (Situation/Task)

Aha ugomba gusobanura amakuru macye ariko ufasha umuntu uri kukubaza kugirango yumve neza imiterere y’ umushinga mwakoragaho.

Urugero

  • Nkora muri Bank XYZ, harubwo twarimo twitegura gushyira ahagaragara porogaramu y’ ikoranabuhanga yagombaga kudufasha gukorera ku murongo wa internet.
  • Uruhare rwanjye rwari urwo kuvugana n’ abakiriya ba banki nkabamenyesha ibijyanye n’ icyo gikorwa cyo gushyira ahagarara iyo porogaramu. Ibyo byansabaha guhuza abantu bafite aho bahuriye n’ icyo gikorwa harimo abo muri Technology, Operations, Customer Service, na Marketing.
  • Gushyira hanze iyo porogramu byari ngombwa cyane kuko byafashaga abakiriya kubasha kubona raporo zitandukanye bashaka bitabagoye.

Impamvu ari ngombwa
Gusubiza ukoresheje S/T bifasha abo uri gusobanurira kubona neza ishusho n’ imiterere y’ umushinga wakoragaho n’ ibyo wari ugamije. Ugomba kureba kuri bya bintu by’ ingenzi ukaba aribyo utangaho urugero. Icyo ugomba kwibuka nuko utagomba kurenza umunota 1 cg 2 ahubwo ukibukako igihe kinini ugomba kugikoresha mu bice bikurikira tugiye kubabwiraho bya A na B ari nabyo bifasha mugutanga amakuru menshi akwerekeyeho wowe ubwawe.

A(Approach)

Aha uvuga ku bintu by’ ingenzi wakoze. Kubijyanye no gukorana n’ abandi, ukibanda ku buryo wakoranye n’ abandi neza kandi mukabona umusaruro kurugero rushimishije.

Urugero

  • Kubw’ amihirwe macye, abari bashinzwe gukora iyo porogaramu baje kugira ikibazo bituma bwa buryo twateganya bwo gufasha abakiriya kwirebera raporo budakora neza ahubwo hakoramo igice gito kucyari giteganyijwe. Twari tuzi ko abakiriya bamwe bazahita babonako twabatengushye.
  • Kari akazi kanjye kumenyesha umuntu wese twakoranaga no kumusaba inama n’ ibitekerezo by’ uburyo nasobanuriramo abakiriya - kandi nagombaga kubikora vuba vuba bishoboka kugirango menyeshe abakiriya mbere yuko iyo porogaramu ishyirwa ahagaragara.
  • Nyuma yo kubijyaho inama n’ abayobozi ndetse n’ abandi byarebaga, nakoze itangazo rimenyesha abakiriya icyo gikorwa. Muri iryo tangazo, nagerageje kwerekana inyungu ziri mugukoresha iyo porogaramu, nsobanura impamvu yatinze gushyirwa hanze kandi mbabwira n’ igihe twihaye cyo kuzasohora indi porogramu ivuguruye ifitemo imikorere icyenewe yose.
  • Nari mfite n’ inshingano zo guhuriza hamwe ibitekerezo bitandukanye bivugwa ku ngingo zitandukanye. Haba ibyavugwaga n’ abakiriya ndetse n’ ibyavugwaga n’ abayobozi, hanyuma nkabyegeranya kugirango bizafashe mu mahugurwa ndetse no gufasha abazaza batugana.

Impamvu ari ngombwa
Icyo gisubizo mu by’ ukuri kirakugaragaza neza ko wakoranaga neza n’ abantu bose, baba abo mwakoranaga ndetse n’ abandi bazaga babagana. Harimo kandi ibisobanuro birambuye bigaragaza neza kandi bigafasha kumvikanisha ko ibyakozwe koko ari ibikorwa by’ indashyikirwa. Bigaragaza neza kandi ko yashoboraga no kuba yakora no kugitutu (pressure), no kuba yatangaza amakuru acyenewe agendeye kuwo ari kuyabwira kandi akabasha gukoresha igihe neza kugirango igihe cyagenwe kitamurengana.

R (Results)

Iyo wakoze interview neza burya uba ugomba kuyisoza neza. Ugomba gusa nukora incamake y’ ibyo wagiye usubiza ukavugamo bicye by’ ingenzi ubonako ari ngombwa kandi bishobora kugushyigikira mu kuba wahabwa ako kazi.

Urugero

  • Twashoboye gutangariza abakiriya bose igikorwa cyo gushyira ahagaragara porogaramu, mbere yuko igikorwa gikorwa.
  • Ibi byashimishije abayobozi banjye bituma najye nzamurwa muntera bitewe n’ umusaruro nagaragaje mu mikorere.

Impamvu ari ngombwa
Gusubiza muri interview ukaza gusoza werekanye ko ibyo wakoze byishimiwe ndetse ukaba waranabihembewe burya byongera agaciro cyane ! Ingingo zitandukanye ugenda wifashisha usubiza nazo zirafasha cyane kuko zituma abo uri kubwira baryoherwa n’ ibisubizo uri gutanga.

Byanditswe na : Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr / UBUHANGA.COM

Share Button