Ibimenyetso byakugaragariza ko mudasobwa yawe yatewe na Virusi

Ushobora kuba wibaza uburyo wakoresha kugirango umenye niba mudasobwa yawe yaratewe na za virusi ? Birashoboka ko waba ufite antivirus igufasha kurinda umutekano wa mudasobwa yawe, bityo mugihe uyikoresha ukaba wizeye ko itekanye. Ariko nubwo antivirus yaba ihari, hari utundi du porogaramu duhungabanya umutekano dushobora kwinjira muri mudasobwa yawe. Utwo ni nka Malware, Trojan, cg Key logger. Izo porogaramu zikorera muri mudasobwa yawe mu buryo utabasha kuzivumbura bikoroheye bityo zikagenda zikubangamira mu buryo butandukanye.

Uburyo wakoresha kugirango umenye ko watewe na virusi muri mudasobwa yawe :
Mudasobwa yawe yatewe na virisi ? Reba ibimenyetso bikurikira wakoresha kugirango umenye niba mudasobwa yawe yaratewe na virusi. Muri iyi nkuru tugiye kubabwiraho byinshi muri ibyo bimenyetso wakwifashisha kugirango umenye ko watewe na virusi.

Ibimenyetso biranga ko virusi yageze muri mudasobwa

Bimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara :

  1. Uzasanga Page y’ intangiriro(homepage) yo muri porogaramu igufasha kujya kuri internet (web browser), yahindutse.
  2. Porogaramu igufasha kujya kuri internet (web browser) ikora itinda cyane.
  3. Mudasobwa yawe ikora irandaga ndetse rimwe na rimwe ikagagara.
  4. Mudasobwa yawe ijya yizimya cg igakora nabi mubundi buryo
  5. Mugihe ushyizeho Flash cg ikindi gikoresho cyifashishwa mu kubika dossiers, uzasanga dossiers zahindutse ukundi cg rimwe na rimwe ntuzisangeho.
  6. Hari imbuga zimwe na zimwe utemererwa gusura kuri internet
  7. Iyo ugerageje gusura imbuga a internet washakaga ahubwo uhita ubona woherejwe ku zindi mbuga utigeze wandikamo.
  8. Uzabona toolbars muri web browser udasobanukiwe.
  9. Uzasanga Firewall yawe idakora
  10. Antivirusi yawe izatangira kukuburira ikoresheje Warning cg bitewe nuburyo yakozwe ishobora no guhindura ibara mu rwego rwo kukumenyesha ko umutekano wa mudasobwa ubangamiwe.
  11. Uzabona porogaramu utazi zifungurira kuri mudasobwa yawe
  12. Mugihe uri kuri internet uzabona popups zifungura hakoreshejwe web browser
  13. Imikoresherezwe idasobanutse y’ ububiko bwa mudasobwa
  14. Uzangira kubona ama Error messages ziza muri mudasobwa yawe.
  15. Uzabona porogaramu nyinshi zifungura mu buryo utateganyaga.
  16. Hari porogaramu zimwe na zimwe zidashobora gufunguka kuri mudasobwa yawe. Urugero : Task Manager, Registry Editor, Control Panel, Command Prompt, etc
  17. Ushobora gusangamo porogaramu zimwe na zimwe utigeze ukorera installation.

Twandikire kuri :
habijean2020@yahoo.fr
UBUHANGA.COM

Share Button