Itondere ijambo ry’ ibanga(Password) ukoresha ahantu hatandukanye

Birashoboka ko ubizi ko passwords ari ikintu cy’ ingezi cyane, cyangwa biranashoboka ko waba utazi akamaro kayo n’ uburyo passwords zikunze gushyira abantu mu kaga cg mu bibazo.

Icyo wamenya nuko bitakiri nka cyera aho umuntu yashoboraga gukoresha password imwe ahantu hose. Ubu hateye ibintu bya hacking bityo niba ukoresha password imwe uba uri guha urwaho ibisambo kuba byazabasha kugera kuri za konti zawe zose mugihe bazabasha kugira aho bayibona nibura inshuro imwe. Uba ugomba gukoresha password ndende kandi ugakoresha passwords zitandukanye kuri buri serivise n’ imbuga za internet. Kugirango ubishyike ushobora gukoresha porogaramu zifasha mu kubungabunga passwords nkiyitwa LastPass .

Ikindi burya ni ngombwa gushyira password muri mudasobwa, n’ indi igufasha kwinjira muri telefone. Ibi ningombwa cyane. Ugomba gukora ibishoboka byose kugirango ubungabunge ibibitswe kuri mudasobwa cg telefone yawe. Gushyira password muri mudasobwa na telefone yawe bizafasha mu gukumira abantu babonetse bose kuba bakwinjiramo cg kuba babikoresha utabibahereye uburenganzira.

Tekereza ku bintu byose ubitse muri mudasobwa cg telefone yawe. Tekereza nanone kuri websites winjiyemo cg umuntu ashobora kwinjiramo ageze kuri mudasobwa cg telefone yawe. Ese urabona wakwemerera umuntu uwariwe wese kubyinjiramo ? Ese uzi ukuntu ari ibintu byoroshye ndetse by’ akanya gato cyane kuba watakaza telefone cg mudasobwa ndeste bakaba bashobora kuyikwiba ? Bityo uba ugomba kugira password ahantu hose uziko habitse amakuru yawe y’ ingenzi.

Urugero rusanzwe twatanga ni nkuko iyo ufite inzu udashobora kugenda ngo usige irangaye. Ahubwo usanga ucyinga cyane kugirango ibisambo bitazayinjirimo cyangwa ngo bikwinjirane, imfunguzo ukazibika ahantu hatekanye wizeye kandi izo mfunguzo ukaba utaziha umuntu uwariwe wese. Ndetse ibyumba bigiye biri mu nzu nabyo ukagenda ubifunga bitewe nibibitswemo cg nabantu bemerewe kubyinjiramo. Uko niko ugomba no kubigenza mu kubungabunga umutekano wawe mu by’ ikoranabuhanga kugirango hatazagira ubyinjiramo akakwangirariza cg akakwiba.

Share Button