Mudasobwa yawe iratinda cyane ? Reba uburyo wabicyemura

Gukoresha mudasobwa igenda buhoro birabangama cyane. Abantu benshi bakunze guhura niki kibazo. Bishobora kubaho mugihe mudasobwa ishaje cg bitewe n’ uburemere bw’ ibyo iri gukoreshwa.

Hari abantu benshi bahura niki kibazo bakibaza uburyo byakemuka, iyi nyandiko twabateguriye irafasha benshi mu gusubiza iki kibazo aho tugiye gusobanura uburyo bwafasha abantu mu kwihutisha mudasobwa no kugirango irusheho kugira imikorere myiza.

1) Genzura neza ko nta virusi cg izindi porogaramu zihungabanya umutekano zaguteye (virus, worm, or malware)q
Umuntu wakoresheje mudasobwa yatewe na virusi ibi tugiye kuvvuga yabyumva cyane kuko birabangama cyane. Abandi bahanga bavuga ko umuvuduko wa mudasobwa ugabanuka bitewe n, ubwoko bwa virusi yaguteye. Hari malware zimwe ziba zigamije kugabanya cyane umuvuduko wa mudasobwa ariko hakaba nizindi ziba zigamije guhungabanya imikorere.

Niba mudasobwa yawe yaratewe na virusi, icyo wakora cya mbere n’ ugukora "deepn scan" cg kugenzura mudasobwa yose ukoresheje antivirus ivuguruye kugirango ukuremo utuntu twose tuba twagiye dusigwamo na za virusi. Nanone ugomba gukora scan y’ intu byose bicometswe kuri mudasobwa kugirango wizere ubuziranenge bwabyo. Ikindi wakora ni ugukurikiza ingamba zitandukanye no gushyiraho izindi ngamba zafasha mu kubungabunga umutekano wa mudasobwa yawe.

2) Kuramo porogaramu udakoresha cg udacyeneye
Ubwo tumaze kureba uburyo wakwirinda ko mudasobwa yawe yatinzwa na za virusi, ugomba no kugenzura porogaramu zose udacyeneye ziri muri mudasobwa nazo ukazivanamo(uninstall). Kugirango uzikuremo, jya muri Control panel > Programs hanyuma ukuremo porogaramu udacyeneye.

3) Kuramo cg ufunge zimwe muri porogaramu zifungura buri gihe uko mudasobwa uyakije.
Startup programs ni porogaramu zifungura burigihe uko wakije mudasobwa. Izo ntizigira ingaruka gusa mu gutinza cyane mudasobwa, ahubwo ziguma zikora kugeza igihe wowe ubwawe wiyemeje kuba wazifunga, kuko zikomeza kugutwara umwanya munini wa RAM ndetse na CPU. Bityo kuzifunga bicyemura ikibazo cy’ umuvuduko (RAM) n’ imikorere ikiyongera (CPU).
Kugirango uzifunge koresha command ya "msconfig", hazafunguka akadirishya kitwa " system configuration utility ", kanda kuri "Start up" hanyuma ukore impinduka ushaka. Aha bisaba kwitonda kugirango utaba wafunga zimwe muri porogaramu z’ ingenzi zindi.

4) Zimya wongere watse mudasobwa
Mugihe ufunze porogaramu yatwaraga umwanya munini kuri mudasobwa birashoboka ko hari uduce twayo tuba tutifunze burundu, ariko iyo uyijimije ukongera ukayatsa birafasha kuko utwo duce natwo turafungika. Cyakora muriki gihe, ikibazo cy’ ububiko gisa nicyakemutse aho mudasobwa nshya zigerageza gukora cg zihuta cyane ariko ntibihagije biba bisaba nibura kuzimya ukongera ukatsa mudasobwa nibura inshuro imwe ku munsi.

5) Gensura ko nta bindi bibazo biri mu bubiko (hard drive errors)
Birashoboka ko "hard drive" yawe yagira utubazo bigatuma umuvuduko cg imikorere bigabanuka. Uburyo bwo kubicyemura nugukoresha porogaramu iba yarashyizwe muri muri mudasobwa yitwa "Disk Check Utility". Koresha command ya "chkdsk/r"

6) Ugomba kugira umwanya uhagije w’ ububiko
Umuvuduko wa mudasobwa ntuterwa gusa n’ ingano ya RAM na CPU, Ahubwo nanone niba mudasobwa yawe yuzuyeho ibintu byinshi kugeza kukigero cya 95%, uzatangira kubonako izatangira gutinda mu mikorere yayo. Iyo yuzuye cyane bituma habaho gutinda bityo wareba ibitari ngonbwa ukabikuraho cg ukabibika ahandi.

7) Funga imwe mumikorere ya porogaramu ituma zitinda (eg : Visual effects)
Yego ibyo bijya bituma mudasobwa igaragara neza ariko nabyo birayitinza cyane, biba ari byiza kubihagarika kugirango imikorere yiyongere.

8) Irinde gufungura Antivirus nyinshi mu gihe kimwe
Ugomba kureba neza niba koko uri gukoresha antivirus imwe. Kuberako ubusanzwe uburinzi bwa antivirus butwara umwanyya munini kuri mudasobwa.

9) Hari mudasobwa zikoresha amajwi kukintu cyose ukoze (Sound scheme)
Gerageza gufunga ayo majwi kuko nubwo bifasha umuntu uri gukoresha mudasobwa ariko bijya bituma habaho gutinda kwa mudasobwa. Kuzifunga ca muri iyi nzira : Control panel > Sounds > Sound tab > Hitamo "No sounds" > Kanda kuri "Apply"

10) Kora amavugurura ya Windows na drivers
Iyo ukoze amavugurura birafasha nabyo mu kongera imikorere ya mudasobwa.

11) Koresha "Registry cleaner"
Windows Registry niyo ikoreshwa mu kubika amakuru yose ajyanye n’ ibikorerwa kuri mudasobwa. Iyo ushyizemo cg ukanakuramo porogaramu zitandukanye muri mudasobwa, amakuru agenda abikwa nayo akagenda yiyongeranya akageraho akaba menshi. Kugirango ukuremo ibitari ngombwa, wakoresha Registry cleaner kugirango ukuremo ibidacyenewe.

12) Gusiba ibyagiye bibikwa by’ agateganyo (delete temporaly files)
Hari ibintu bibikwa by’ agateganyo muri mudasobwa kugirango bifashe mu mikorere ya pororgaramu zimwe umuntu aba yafunguye.(accessed files list, log files, internet history, cookies,...) Uburemere bwabyo bugenda bwiyongera bityo ningombwa kubisiba. Ushobora gukoresha Ccleaner cg Windows Disk Cleanup.

13) Hindura uburyo bw’ imikoresherezwe y’ umuriro uukoreshe "High performance power scheme"

14) Genzura ko mudasobwa itagize ubushyuhe bwinshi budasanzwe (overheating)
Niba mudasobwa yagize ubushyuhe bwinshi budasanzwe, nabyo bishobora kuyitera gukora buhora. Ibyo biterwa nuko processors nyinshi zigabanya umuvuduko uko ubushyuhe bwiyongera. Kugirango ubyirinde, genzura ko akuma (cooling fun) gakora neza cg niba nta vumbi ryaba ryaruzuyemo bikaba bisaba kuyikorera isuku(entretien).

15) Defragment your hard drive

16) Upgrade to a solid state HDD

16) Shyiramo Windows bundi bushya (Reinstall Windows)
Iyi ni inzira yanyuma, wayikoresha mugihe izo twavuze haruguru zose zananiranye mu kongera umuvuduko n’ imikorere. Byafasha cyane mu kongera umuvuduko wa mudasobwa.

17) Ongera, ubushobozi bwa RAM
RAM (Random Access Memory) niyo ikoreshwa mu kubika porogaramu zose mugihe ziri gukoreshwa kuri mudasobwa. Iyo ibaye nto bituma habaho gutinda ariko iyo yongerewe, umuvuduko nawo uriyongera.

Share Button