Ongera ubumenyi n’umuvuduko mu myandikire yawe kuri mudasobwa

Tugiye kubasangiza kuri Zimwe mu mbuga zagufasha kongera umuvuduko n’ ubumenyi mu myamdikire yawe kuri mudasobwa. Mugihe tugezemo cy’ ikoranabuhanga, ubumenyi bwo kwandikira vuba kuri mudasobwa buracyenewe cyane. Kuko iyo utabufite ntubasha gukora vuba inshingano zitandukanye. Ariko iyo uzi neza kwandikira kuri mudasobwa bigufasha kurangiza inshingano zose mu gihe gito.

Imbuga wakwifashisha kugirango wongere umuvuduko n’ ubumenyi mu myandikire kuri mudasobwa.

#1 TypingTest.com

Iyi ni imwe mu mbuga zizwi cyane zifasha abantu mu kongera ubumenyi mubijyanye n’ imyandikire kuri mudasobwa. Kuri uru rubuga ushobora kuregera iminota ushobora kwikoreramo igerageza, hanyuma uru rubuga ruzagukorera incamake y’ aho ubumenyi bwawe bugeze ndetse n’ amakosa wagiye ukora mugihe wageragezaga kwandika.

#2 Goodtyping.com

Uru ni urubuga abantu benshi bakunze guhitamo kwigiraho kwandika bakoresheje internet. Kuri uru rubuga, ugomba kubanza gufunguraho konti kugirango wemererwe kwigiraho amasomo atandukanye. Ushobora kwiga kwandika mu ndimi zitandukanye nka English, Spanish, French, German, Italian etc

#3 TypeRacer.com

Kuri uru rubuga ubasha kwiga kwandika vuba hakoreshejwe uburyo bw’ imikino cg irushanwa

#4 Typing.com

Uru ni rumwe mu mbuga zitanga amasomo atandukanye kubijyanye no kumenya kwandika vuba, imikino itandukanye, ndetse n’ impamyabushobozi kubuntu, byose byerekeranye n’ ubumenyi muby’ imyandikire. Ushobora kwiga uhereye ku masomo y’ abatangizi ukagenda uzamuka mu byiciro.

#5 PowerTyping.com

Uru ni urundi rubuga rwiza narwo rwagufasha kumenya kwandika neza kandi vuba kuri mudasobwa. Rugufasha gukoreraho imyitozo itandukanye.

#6 10fastfingers.com

Uru rubuga rutanga umunota umwe w’ ubuntu wo kwiga kwandika ariko ushobora kurukoresha narwo rukagufasha kumenya kwandika neza.

#7 Qwerty Warriors

Kuri uru rubuga naho ubasha kwiga kwandika vuba hakoreshejwe uburyo bw’ imikino

#8 Sense Lang

#9 Keyhero

#10 Keybr

Nukoresha izi mbuga, bizagufasha kumenya neza kwandika vuba ukoresheje mudasobwa, bikazagufasha mukazi kawe ka buri munsi mu biro cg ahandi hantu hatandukanye. Turizera ko iyi nyandiko haricyo igufashije. Ntiwibagirwe kuyisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Share Button