Tumenye gukora CV (Resume) zinoze

Abahanga bakunze kuvuga ko CV nziza ari CV ngufi nibura igizwe na page imwe. Ese wowe ubyumva ute ? Hari impamvu nyinshi zituma abatanga akazi bakunda CV ngufi. Zimwe murizo nuko CV ngufi zituma nko mugihe cya interview abakandida bibanda cyane kubintu by’ ingenzi kandi bifatika bityo bikorohera uwo muntu ugomba gutanga akazi gukuramo ibyo acyeneye birimo kumenya ko koko ubumenyi bucyenewe umukandida abufite, impamyabushobozi, ubunararibonye, nibindi.

Kuberiki CV (resume) ngufi arizo nziza ?
CV(Resume) ngufi zorohereza abo wazihaye kuzisoma no kugusobanukirwa neza. Wakwibaza ngo ese zibaye ndende byaba bitwaye iki ? Urebye ntacyo bitwaye ariko abakoresha benshi cg abandi bashinzwe gufata icyemezo ntibakunze gusoma CV yose ahubwo uzasanga bisomera urupapuro rwa mbere gusa. Ikindi nuko burya iyo CV ari ndende cyane, bigora umukandida(nyirayo) ntabashe kwisobanura neza ngo byose abe yabivugaho.

Igitangaje nuko abakandida benshi batemera iyi nama yo gukoresha "One-page". Ahubwo usanga bashaka kuvuga kukantu kose bafiteho ubumenyi cg ubunararibonye. Cyangwa nanone ugasanga badakurikiza uburyo bwiza bw’ imyandikire (Resume formatting and writting tricks) bushobora kubafasha kuba bakwandika ibintu by’ ingenzi kandi byinshi ku rupapuro rumwe.

Ubwo rero umaze kumva uburebure nibura CV wakwandika yakagombye kuba ifite, kandi n’ impamvu ugomba kuyigira ngufi kandi ikaba yanditse neza muburyo bworohera buri wese kuyisoma, tugiye kubabwira noneho ibintu by’ ingenzi ugomba kwibandaho kandi byagufasha mu kunoza imyandikire ya CV yawe.

1. Wikuzuzamo ibintu bitari ngombwa

Kwandika amakuru akwerekeye menshi cyane bikabije. Ibi bituma umuntu usoma CV yawe abihirwa kuko bituma wandika pages nyinshi. Uba uri gutangaza amakuru menshi cyane umukoresha adacyeneye kumenya mugihe ari kugerageza gufata ishusho y’ ubumenyi bwawe, ubunararibonye, ndetse n’ akazi wagiye ukora. Ibyo nibyo ugomba kwibandaho kandi ukita gusa kubyerekeranye n’ akazi usaba.

2. Tunganya neza CV yawe uyerekeza kubijyanye n’ umwanya ushaka

CV(Resume) nini cyane ivuga ibintu byinshi ituma ugaragara nkaho muruhande rumwe ko uzi utuntu ducye ducye ku bintu byinshi cyangwa nanone murundi ruhande bigasa nkaho ntanakimwe uzi neza. Tunganya neza CV yawe bityo niwandika ubunararibonye bwawe, n’ ibindi wakoze ubijyanishe n’ ibicyenewe kumwanya ushaka guhabwa.

3. Kuramo ibitari ngombwa muri CV yawe

Ibyo abakoresha bacyeneye kumenya gusa n’ ibijyanye n’ ibyerekana ko uzakora neza akazi niba ariwowe bagahaye, ibindi ntibiba ari ngombwa. CV yawe igomba kuba yerekeranye n’ ibicyenewe gusa kuruwo mwanya w’ akazi.

4. Koresha amagambo asobanutse agaragaza ko ari wowe ukwiye akazi (Keywords)

Amagambo dushaka kuvuga hano ni ya magambo cyangwa interuro baba baribanzeho mugihe batangazaga ibicyenewe kuruwo mwanya. Ayo magambo ashobora kuba ajyanye no gusobanura ibyo wize (education), imyaka umaze ukora cg ubunararibonye(experience), ibyo wagezeho (accomplishments), impamyabushobozi n’ impamyabumenyi (certifications and degrees) - ndetse n’ ibindi byihariye bishobora gusabwa n’ umukoresha.

Icyiza nuko umukoresha mugihe ari gutangaza umukozi acyeneye ibyo agomba kuba yujuje, akunze no gutangaza amwe mu magambo y’ ingenzi wakwifashisha mugihe uri gukora CV yawe. Niyo mpamvu mugihe uri gukora CV ugomba no kwifashisha inyandiko y’ ibicyenewe mukazi yatangajwe n’ umukoresha Job description kugirango utibagirwa cg ugasanga ibyo wanditse ntibijyanye n’ ibyo bacyeneye.

Job description nanone izagufasha kubona ya magambo y’ ingenzi ugomba gukoresha mugihe uri gutegura CV yawe. Ibyo bikagufasha kuba wagira ibyo wongeramo cg ukabikuramo.

5. Koresha imyandikire myiza kandi yorohera buri wese (formatting)

Ugomba gukoresha uburyo bw’ imyandikire bworohera buri wese mugihe uri kwandika CV. Inyandiko inoze kandi itunganyije neza yorohera umukoresha kuyisoma kandi igufasha no gukoresha akanya gato kuri page. Koresha imitwe y’ amagambo isomeka kandi akenshi ibara ry’ umweru ni ryo ryiza kurupapuro kugirango bibe bisomeka neza.

6. Rasa intego, ntugace kuruhande

Koresha interuro ngufi kandi zisobanutse. Subiramo ibyo wanditse muri CV, urebe ko hari ibyo wanditse bitari ngombwa. Ushobora gusanga haribyo wanditse byisubiramo, cg andi magambo atari ngombwa gukoreshwa muri CV.

7. Reba ku biri ngombwa kurusha ibindi

Hari abantu baba bafite uburambe bw’ imyaka myinshi mu kazi. Usanga bafite ibintu byinshi cyane bashobora kwandika muri CV. Ibyo kandi ni byiza. Singombwa ko wandika ibintu byose byose wakoze kuva watangira akazi. Usanga ibintu uheruka gukora aribyo by’ ingenzi abakoresha bibandaho cyane.

8. Ibuka kwandika ibiri ngombwa

Gerageza kureba ku biri ngombwa wishyize nko mu mwanya w’ umukoresha. Reba ku biri ngombwa ku kigo wasabyemo akazi, utitaye gusa kubyo wowe utekereza. Ugomba kwandika CV idashyira abantu murujijo mugihe bari kuyisoma.

9. Tinda kubyo wakoze kurusha gutinda ku nshingano warufite

Inshingano warufite mu kazi runaka zishobora kurambira umuntu uzisoma, aho kuba arizo wandika ahubwo watinda kubyo wakoze(achievements) uri murako kazi nibyo biba bicyenewe.

10. Subiramo neza ibyo wanditse muri CV mbere yo kuyitanga aho usaba akazi

Gusubiramo ibyo wanditse mbere yo kubitanga ni ngombwa cyane. Bibaye na ngombwa ushobora guha CV yawe undi muntu w’ incuti yawe akayisoma akakurebera ko koko ibyo wanditse byanditse neza kandi niba bisobanutse cg bijyanye n’ akazi uri gusaba.

Byanditswe na : Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr / UBUHANGA.COM

Share Button