Ushobora kugenzura cg ugakoresha indi mudasobwa utayegereye

Niba ucyeneye gukurikirana ibikorerwa kuyindi mudasobwa, har’ uburyo bwashyizwe muri Operating systems za Windows bushobora kubigufasha. Ukoresheje ubu buryo ushobora gukoresha, gukurikirana cyangwa kugenzura ibikorerwa ku yindi mudasobwa utayegereye. Icyo bigusaba nugukora impinduka nkeya mu bijyanye n’ imikorere y’ itumanaho ya mudasobwa.

Remote Desktop Connection ikunze gukoreshwa mugihe uyikoresha ari gukoresha mudasobwa iri mu ruhererekane rw’ itumanaho rya za mudasobwa rurimo na yayindi ashaka kwinjiramo. Iyo bbitameze gutyo bisaba gukoresha ubundi buryo bwa VPN.

Intambwe wakurikiza :

1. Fungura Remote Desktop Connection. Jya kuri Start Menu hanyuma ukanda kuri "All programs". Hitamo folder yitwa Accessories, hanyuma ukande kuri "Remote Desktop Connection". Hazahita hafunguka akandi kadirishya.

2. Andika mu mwanya wabugenewe izina riranga mudasobwa ushaka kwinjiraho.

3. Kanda kuri button ya Options iri ahagana hasi. Hazahita hafunguka akadirishya gashya kaguha uburyo bw’ amahitamo menshi wakoresha ugira ibyo uhindura mu mikorere.

4. Kanda kuri "Local Resources" tab. Aha ushobora kugira ibyo uhindura bijyanye na "Printers" cyangwa "Clipboard"

5. Niba bicyenewe hindura ibijyanye no kwinjira mu bice bitandukanye by’ ububiko.

6. Wahindura nanone imwe mu mikorere uhindira uburyo ushobora kuzajya ukoresha winjira kuri iyo mudasobwa

7. Kanda kuri "Connect" button iri ahagana hasi muruhande rw’ iburyo.

8. Uzahita ugera aho usabwa kwinjizamo Username na Password. Aha wuzuzamo ibyo kuri mudasobwa ushaka kwinjiramo.

Byanditswe na :
HABIMANA Jean / habijean2020@yahoo.fr
UBUHANGA.COM

Share Button