Itandukaniro ry’ amafoto ya GIF, JPG, JPEG, PNG, TIFF na BMP

Abantu benshi bakunda kwibaza` itandukaniro ry’ amafoto ari mubwoko(FORMAT) butandukanye. Ikibazo usanga bibaza akenshi ni ukumenya format yakoreshwa ikaba nziza ndetse na format umuntu yahitamo gukoresha mugihe runaka bitewe n’ ibyo ari gukora ku mafoto. Reka tugerageze kubasobanurira mu buryo bworoshye uko umuntu ashobora kubitandukanya. Iyambere twababwira nuko buri format yose igira umwihariko mu mikorere. Ndacyeka ko ujya wibaza format nziza washyiramo amafoto yawe, cyangwa ukibaza ubwoko bw’ amafoto bworoshye gushyirwa kuri internet. Mubijyanye n’ iterambere ry’ ikoranabuhanga usanga kurubu ari ngombwa kumenya ibintu byinshi. Urugero niba uguze Camera ifotora neza, uba ugomba kumenya ubwoko bw’ amafoto ifotora ndetse n’ uburemere bwayo.

Birashoboka ko waba warigeze guhura n’ ikibazo cyo kutabasha kohereza ifoto ukoresheje e-mail bitewe nuko iyo foto yari nini cyane muburyo bw’uburemere. Cyangwa se umuntu akakoherereza ubutumwa burimo ifoto nini cyane bityo ugasanga biragoranye cyangwa bigatinda kugirango ubashe kuyireba yose uko yakabaye yafungutse. Ushobora kugerageza kugabanya ubunini bw’ ifoto ukoresheje porogaramu zitandukanye nka Picasa, Paint, Photoshop, n’ izindi.

BMP

Bitmap. Iyi format iri mu zambere zabanje gukoreshwa hambere. Kera wasangaga hafi y’ amafoto yose ari kuri mudasobwa yarabaga ari mubwoko bwa BMP. Kera abantu bagikoresha Windows XP, wasangaga porogaramu ya Paint nayo isaba umuntu ko akora Save y’ ifoto akayishyira mu bwoko bwa BMP. Nyuma byaje guhinduka aho abantu batangiye gukoresha Windows Vista, noneho Paint ikajya ibasaba gukora Save muri JPEG. Ikindi nuko BMP ariyo yagiye ishingirwaho mu kugirango hakorwe izindi format.

JPG, JPEG

(Joint Photographic Experts Group) Jpeg ikoreshwa mugihe hacyenewe amabara menshi kw’ ifoto. Iyi format yamenyekanye cyane ubwo havumburwaga za digital camera. Uzasanga Digital Camera nyinshi cyane zishyira amafoto muri format ya Jpeg. Impamvu yabyo nuko usanga abakora za digital camera bibanda cyane ku bwiza bw’ ifoto ndetse n’ umwanya muto w’ ububiko itwara.

GIF

(Graphics Interchange Format) niyo ikunze gukoreshwa mugihe umuntu ashaka kugaragaza ifoto ishushanyije, ifoto yanditseho amaambo, ifoto za cartoons, ndetse na za animations. Gif ishobora gukoresha amabara 256 cyangwa munsi yaho. Ikunze gukoreshwa kuri mbuga za internet kuko kureba amafoto yo murubu buryo atagorana kuyareba kuri internet. Amafoto ari animated nayo ahyirwa murubu buryo bwa GIF.

PNG

(Portable Networks Graphic) PNG iri muri formats nziza cyane umuntu ashobora gushyiramo amafoto, ariko byaje kugaragara ko hari browsers zimwe n’ izindi porogaramu zitandukanye. Ubu abantu bakunze gukoresha .pn nko mugihe bari gukora logo, ndetse na screenshots.

TIFF

( Tagged Image File Format) Iyi ntigikoreshwa cyane. Iheruka kuvugururwa mu myaka ya 1992, kurubu yaguzwe na Adobe. Ubu buryo bukunze gukoreshwa umuntu ari gukora scanning, faxing, word processing, n’ibindi. Kurubu ntigikoreshwa cyane kuko usanga JPEG ariyo ikunze gukoreshwa kuko igira amashusho meza ndetse amakoto yo muri JPEG agatwara umwanya muto mu bubiko.

habijean2020@yahoo.fr

Share Button