Menya imikorere ya AVAST antivirus 2016 n’ aho wayikura kubuntu niba uyicyeneye

Avast antivirus ni porogaramu yamamaye cyane mukurinda umutekano wa mudasobwa, kandi ikagira akarusho keza ko kuba iboneka kubuntu. Muri version 2016, avast yavuguruye cyane imikorere yayo kugirango ibashe guhangana nizindi company nazo zikora za antivirus. Urugero ni nko kuba ibasha kuri umutekano w’ ibintu bibikwa cyngwa bibikurwa muburyo bwa Cloud.

Avast Antivirus itanga umutekano muburyo bw’ ako kanya(real time protection) kubikorwa byose umuntu ari gukorera kuri mudasobwa nko gukorera kuri internet, gufungura documents zitandukanye, gufungura programs zitandukanye, kohererezanya ubutumwa nibindi.

Muri bimwe mubice biyigize, harimo :

  • Software Updater : Kubasha kumenya kohari amavugurura agomba gukorwa haba kuri mudasobwa no kuri programs ziyirimo.
  • SecureLine : ifasha mukurinda umutekano mugihe cy’ iyohererezanya ry’ ayo mavugurura cg amakuru kuri internet.
  • Gutunganya no kurinda umutekano muri porogaramu zifasha gukoresha interent (internet browsers).
  • GrimeFighter
  • Disque de secours
  • Assistance à distance

Imwe mumikorere mishya yongewemo mumavugurura yakozwe kuri Avast version 2016 harimo :

  • Kubasha guhagarika porogaramu zifungura kuri mudasobwa kandi nyirayo atabishaka, ndetse n’ utudirishya twamamaza twifungura mugihe ufunguye browser kugirango ukoreshe internet.
  • Ubushobozi bwo kurinda umutekano w’ ibikoresho byose bya network, uw’ amakuru ajya kuri internet ndetse n’ ibiturukayo.
  • Uburyo bwitwa « smartscan » bufasha mu kugenzura niba nta virus yacengeye muri mudasobwa cg ishobora guturuka ahandi nko kuri internet.

Click here to download Avast free Antivirus 2016

Share Button