Porogaramu zagufasha kubika amakuru yegeranyijwe kandi atekanye - DATA COMPRESSION

Habaho ubwoko bwinshi bwa porogaramu zifasha mugukora igikorwa cyo guhindura inyandiko cg amakuru bikabikwa muburyo bwegeranyijwe (compression and decompression of files). Zimwe zitoranya ubwoko bwa Operating system zishobora gushyirwamo izindi zikorana na operating systems hafi ya zose. Porogaramu zizwi cyane kandi zikunze gukoreshwa n’ abantu benshi mugukora icyi gikorwa cya File compression na decompression ni :

  • 7-Zip (.7z file) – Yaramenyekanye cyane muguhindura inyandiko muburyo bwa archive kandi ishobora gufungura nibindi bintu byinshi.
  • GNU Zip (.gz file) – Ikoreshwa cyane cyane nabafite opreating system zo mubwoko bwa UNIX na LINUX. Porogaramu nyinshi zibasha gufungura ibintu bibitswe murububuhryo.
  • LHA (.lha or .lzh file) – Iyi nayo ikunze gukoreshwa muri za operating systems nyinshi.
  • RAR (.rar file) – Iyi nayo yaramenyekanye cyane, aho ikunze gukoreshwa n’ abantu bafitemo Windows operating systems.
  • StuffIt (.sit file) – Nayo yaramenyekanye cyane ariko ikunze gukoreshwa nabantu bafitemo Macintosh muri mudasobwa yabo ariko ishobora no gukoreshwa muzindi operating systems.
  • Tape archive (.tar file) – Ikoreshwa cyane n’ abafitemo *NIX operating systems. Porogaramu nyinshi zibasha gufunngura ibyabitswe murubu buryo.
  • WinAce (.ace file) – Ni format ikunze gukoreshwa n’ anbashaka gukora kopi y’ ibintu bibitswe kuri za CD cg DVD (CD/DVD images). Iyi porogaramu iragurishwa ariko ushobora kubona kopi yayo y’ iminsi micye.
  • Zip (.zip file) – Iyi porogaramu niyo twavugakop ikoreshwa n’ abantu benshi. Porogaramu nyinshi zibasha gusoma ibintu bibitswe murubu buryo kandi na Windows ubwayo yifitemo ubu buryo bwa bwo guhindura ibintu muri .zip

Inkuru bifitanye isano :
Inyungu zo kubika ibintu byegeranye - DATA COMPRESSION

Share Button