Waruziko wabona byose wakoreye kuri internet aho waba uri hose ?

Akenshi abantu bakunze gukoresha mudasobwa bashakisha ndetse banakoreraho ibintu bitandukanye kuri internet. Bityo birafasha cyane iyo umuntu ashobora kuba yabona ibintu bitandukanye yakoreye kuri internet nubwo yaba ari gukoresha indi mudasobwa adasanganywe. Abagiye bakora za internet browsers bagiye bateganya imikorere y’ ubu buryo bwitwa synchronization. Reka turebe uko bikora muri internet browsers zitandukanye.

1. Google Chrome

Iyi porogaramu yo igitangira gukora yatangiranye n’ ubu buryo bw’ imikorere(syncing action). Iyo ukoze installation ya Google Chrome ukayishyira muri mudasobwa cyangwa telefone, uhita usabwa gukora login, hanyuma ugashyiramo email yawe na password. Iyo umaze kubikora ; mu buryo bwikoresha, hahita habaho guhuriza hamwe ibyo wagiye ukora byose(browsing history), imbuga wagiye ubika(bookmarks), usernames na passwords ukoresha kuri konti zitandukanye, ndetse n’ indi mikorere yihariye uba warashyize muri internet browser yawe.

Kugirango uhindure bimwe mu byo wemereye kugaragara uri kuzindi mudasobwa, kanda kuri Menu button iri ahagana hejuru mu ruhande rw’ iburyo harangwa n’ utudomo dutatu, hanyuma uhitemo "Settings". Kanda kuri "Sync" iri munsi gato y’ amazina ya konti yawe. Hanyuma mu kadirishya kafungutse ushobora guhitamo ibyo ushaka ko bishobora kugaragara ahandi ku zindi mudasobwa.

Ubushobozi bwa synchronization ya Google Chrome buragutse kuburyo ushobora kubona ibyo ushaka ahantu hatandukanye nko kuri za telefone za Android, tablets, n’ ahandi.

2. Mozilla Firefox

Kurubu Versions nshya za Firefox zifitemo agace k’ imikorere gasa n’ ako muri Google chrome, aho ushobora kubona ibyo wakoreye kuri mudasobwa yawe, ukabibonera ahandi kuyindi mudasobwa.

Iyo ufunguye Firefox browser ugashyiramo email na password yawe, ushobora kubona byose wagiye ukorera ahandi hantu hatandukanye uri kuzindi mudasobwa.

3. Opera

Muri Opera naho birashoboka. Ukanda kuri “Menu” button iri ahagana hejuru muruhande rw’ ibumoso, hanyuma ugakanda kuri “Synchronize.”

Mu kadirishya gafungutse, ushobora guhitamo ibintu bitandukanye ushaka ko wajya ubonera ahandi hantu ahwariho hose wajya kuri internet. [syncing for bookmarks, history, open tabs, passwords, and other browser settings (but not extensions)]

Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr
UBUHANGA.com

Share Button