Ibitekerezo by’ urucantege ugomba gutsinda kugirango uzagere ku ntego wiyemeje

Harubwo uba wumva ugambiriye kugera ku ntego runaka kandi ukumva ugomba kuzayigeraho. Ukumva rwose ufite ububyutse muri wowe noneho ugatangira gukora ku mishinga utekereza ko yazagufasha kugera kubyo wiyemeje. Nyuma y’ iminsi micye ibindi bitekerezo biguca intege bigatangira kuza noneho ugatangira gushidikanya, ukagira ubwoba ko intego yawe ushobora kutazayigeraho, ko kandi utazi neza ko bizaguhira.

Ibindi bitekerezo bitangira kugenda biza nawe ugatangira kugabanya imbaraga washyiraga mubyo wari wiyemeje gukora. Ariko burya kuba ari ukwihombya muburyo bwinshi, kuko uba warashoyemo byinshi birimo umwanya wawe, amafaranga nibindi kugirango umushinga wawe uzagere ku ntego wifuzaga. Burya ntamuntu uwariwe wese wifuza gukora icyintu muburyo bwo guta umwanya.

Bityo mugihe utabasha kurwanya kandi ukanesha ibitekerezo bishobora kukuzamo by’ urucantege, bizanakugora kuba wabona imbaraga zagufasha kugera kuntego z’ ibyo wiyemeje ugomba kugeraho. Nanone, kugirango ubashe kunesha ibitekerezo by’ urucantege bisaba ko ubanza gukora inyigo kuri buri gitekerezo kije kiguca intege ukagisesengura neza.

Uyu munsi nanditse nsobanura ibitekerezo bibaho by’ urucantege bibaho, umuntu asabwa gutsinda kugirango ugere kuntego yihaye :

#1. Ndabona ntazagera ku ntego (I’m Not Going To Succeed)

Buri muntu wese burya atinya gutsindwa cg kutagera ku ntego yiyemeje. Rimwe na rimwe akibaza ko yenda atari umuntu umeze kimwe n’ abandi baba barakoze igikorwa kimeze kimwe nkicye bo bakabasha gutsinda bakagera ku ntego. Cyakora usanga bibaho gacye ko umuntu agerageza gukora ikintu bwambere bigahita bikunda ko agera ku nzozi ze !

Nibyo, ushobora kwigira ku makosa y’ abandi ariko burya nawe uzakora ayawe makosa y’ umwihariko. Ntago ikintu cyose uzagerageza gukora kizagenda neza nkuko ubishaka. Nkuko bakunze kubivuga burya ngo "gutsindwa wagerageje nabyo si bibi" cg ngo "Uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize". Aha icyo wamenya nuko burya buri ntsinzi yose iba yaragizemo imbogamizi nubwo zaba nke. Bityo nubwo wahura n’ imbogamizi cg ibicantege birenge ahubwo ukomeze ukore, Intsinzi nuyigeraho izasibanganya imvune zose n’ ibindi bigoye waciyemo kugirango uyigereho.

Umuhanga umwe witwa Derek Jeter yabivuze neza ati : "Njye nkunda igihe abantu banshidikanyaho. Bituma nkora cyane kugirango mbemeze ko bibeshye"

"I love it when people doubt me. It makes me work harder to prove them wrong" - Derek Jeter

#2. Ndi gutakaza igihe cyanjye (I’m Wasting My Time)

Ushobora kuba uri gukora ku mushinga wumva neza, ariko abandi bantu bagatekerezako uri guta igihe cyawe. Noneho bikazagera igihe nawe ugatangira kwibaza ko koko wibeshye ushobora kuba uri guta igihe cyawe nkuko babantu bari barabivuze. Ugatangira gutekereza impamvu abandi bantu bagera kucyo biyemeje cg ku ntego zabo vuba ariko wowe ntibishoboke, bityo ukibaza ko ibyo uri gukora bipfuye cg ataribyo.

Ariko se nibyo ? Nigacye uzabona abantu bageze ku ntego zabo bitabagoye cg ngo babiharanire bashyizemo imbaraga nyinshi. Inkuru nyinshi zivuga ku bantu bagezeyo (bakize cg bageze ku ntego) ariko ntizikubwira urugendo rukomeye n’ ingorane nyinshi bagiriyemo kugirango bagere aho bageze. Bivuga ko kugera ku ntego bitagira igihe runaka ntarengwa cyagenwe, kandi ko atari irushanwa, ihiganwa cg isiganwa.

Bishobora kugusaba imyaka 3 kugirango ugere kuntego wiyemeje kandi wari waragambiriye gukoresha imyaka 2, burya ibyo nibyiza kuruta kubireka cg kutagerageza kubikora. Mugihe cyose uri gukora ufite intego ugambiriye ntago uba uri guta umwanya. Ahubwo uba uri kugenda usatira intsinzi kandi ugendera kumuvuduko ugukwiriye.

#3. Bizahomba cg ntibizashoboka ! (It Will Fail In The End)

Ibitekerezo bishobora kukuzamo bikugabanyiriza icyizere. Urabizi ko uri gukora cyane bishoboka, ibyo ukora urabikunze, ariko ukaba warigeze gutsindwaho cg ibyo ukora byarigeze gucika intege, icyo gihe uzagenda uhura n’ ibitekerezo bigaruka kenshi bikubwira ko ushobora kuzongera ugatsindwa. Bityo niba ushaka gutsinda bene ibyo bitekerezo, shyiramo imbaraga zawe zishoboka ukore uko ushoboye kose kugirango ugere ku ntego wiyemeje.

#4. Narakererewe (I’m Too Late)

Ushobora kuba warigeze kugira igitekerezo cyiza cyo gukora ikintu runaka ariko ubu ukumva ntibikigushishikaje. Gukoresha igihe neza ni ngomba cyane kugirango uzagere ku ntego wiyemeje. Biragorana ko wazagera ku ntego mugihe ibitekerezo n’ imigambi byawe utabijyanisha n’ imikoreshereze myiza y’ igihe.

Igitekerezo cyawe gishobora kuba cyari cyiza rwose mbere, ariko ubu ukabona ko kitagishamaje. Gusa birashoboka ko wakivugurura cg ukagira icyo ugihinduraho. Kuko hariho ibintu byinshi bikorwa kandi ubona byenda gusa ariko nubundi bigahurira mw’ ihiganwa hagati y’ ababicyeneye kandi byose bikunguka. Nukuvuga ko igitekerezo cyawe gicyeneye gusa kongera kuvugururwa ubundi kigasubirana agaciro kacyo.

Wibuke ko, kugera ku ntego bitagira igihe ntarengwa. Ibitekerezo byawe cg ibyo uri gukora niba ubona bitajyanye n’ igihe, bivugurure kugirango ugere ku ntego yawe. Wishaka gucyemura ibibazo by’ ahazaza ukoresheje ibisubizo by’ ahashize (future issues # past solutions)

Umwanzuro

Ntibyoroshye kurwana n’ ibitekerezo bitandukanye biza mu muntu. Abantu benshi usanga bahangayikishwa n’ ahazaza. Rimwe na rimwe icyiza wakora n’ ugufata akanya ugatekereza neza ku ntego ugambiriye bishobora kugutera imbaraga zo kongera gukora cyane.

Ushobora gutsinda ugushidikanya kwakuzamo, bikagufasha mu kwiyemeza wese guhangana n’ imbogamizi uzagenda uhura nazo. Iyo ubonye igisubizo cyo gushidikanya wari ufite, bigutera imbaraga zo gukomeza ugana imbere heza.

Byanditswe na : Jean HABIMANA / UBUHANGA.COM / habijean2020@yahoo.fr

Share Button