Twitter yakubera isooko y’ akazi keza n’ andi mahirwe menshi

Ugereranije nizindi mbuga nkoranyambaga abantu bakunze kuboneraho akazi nka LinkedIn, Twitter nayo iri kugenda yiganza mu mbuga ziri kujya zitanga amahirwe. Tugiye kubagezaho uburyo wakoresha ukaba wabona akazi wifuza ukoresheje Twitter.

Impamvu gukoresha Twitter ari byiza

Twitter ubundi ikoreshwa mu gufasha abantu kuba bashobora kohereza cg gusangiza abandi ubutumwa buvunaguye ku bantu benshi(brief messages to large audiences). Nk’ umuntu ushaka akazi ashobora gukoresha ayo mahirwe mu buryo bwinshi :

  • Twitter igira amashakiro menshi y’ akazi
  • Twitter ishobora kukubera umuhuza ku bakoresha batandukanye
  • Wamenyeraho amakuru menshi y’ ibigo wifuza gukorera
  • Kubaka izina ryawe mu mwuga (industry or career). Kwerekana icyo ushoboye.

Uburyo wakoresha amashakiro menshi y’ akazi yo kuri Twitter


Ushobora kuba uri kwibaza uti nihe umuntu ahera kugirango ashakire akazi kuri twitter cg uti nigute nabigenza ngo nkoreshe twitter nshaka akazi ? Ngiye kubisobanura komeza usome.

Intambwe ya #1 : Niba waramaze gufungura konti yawe kuri twitter, icyo wakomerezaho ni ugukora Follow cg gukurikira abantu batandukanye. Biroroshye, tangira ukurikirana abantu bo mubigo wumva ushishikajwe no kumenyera amakuru cg abandi bantu wumva wakurikirana.

Ibigo byinshi bikunze gukora tweets cg gusangiza abantu amakuru mugihe hari amahirwe y’ akazi mashya yabonetse. Nanone abantu bakorera mubigo bitandukanye bakunze gusangiza abandi amakuru menshi y’ ibigo bakoreramo.

Uko urushaho kumenya byinshi ku kigo runaka mbere yuko uhabwa interview y’ akazi muricyo, niko urushaho kwitegura neza wongera ubumenyi buzagufasha mugihe cya interview.

Intambwe ya #2 : Jya ukunda gutanga ibitekerezo mu biganiro byinshi byerekeranye n’ umwuga wawe. Usangize abandi ibyo wabonye byabagirira umumaro (Retweet sage advice). Sangiza abantu ibintu by’ ubwenge n’ ubuhanga ukurikije uburambe bwawe mu mwuga wawe. Gerageza no kumenyana n’ abantu bakunze gutanga ibitekerezo byerekeranye n’ umwuga wawe, ushakishe uko nabo bakumenya.

Intambwe ya #3 : Koresha amahirwe ya hashtags (#). Hashtags zishobora kugufasha kubona amahirwe menshi ariho y’ akazi.

Muri hashtags zizwi cyane zifasha abashaka akazi harimo :

  • #Hiring cg #NowHiring
  • #Jobs
  • #Careers
  • #TweetMyJobs
  • #JobOpening
  • #JobListing
  • #JobPosting
  • #HR
  • #Graduate Jobs

Ntuzibagirwe no gushakira kuri hashtags zihariye ku banyamwuga batandukanye nka :

  • #ITJobs
  • #TechJobs
  • #Marketing
  • #Freelance (mugihe uri gushakisha ikiraka cg akazi k’ igihe gito)

Twitter ishobora kukubera umuhuza ku bakoresha batandukanye


Hari ibwirizwa rimwe ryagufasha niba ushaka ko Twitter igufasha mu kukubera umuhuza ku bakoresha batandukanye. "Be someone worth following" cg tugenekereje "Ba umuntu ukwiriye gukurikirwa" .

Wakwibaza ngo nigute waba umuntu ukwiriye gukurikirwa kuri twitter ?

Izi ngingo zishobora kugufasha gukoresha neza twitter yawe kugirango ikugaragaze neza munzira yo gushakisha akazi :

  • Sangiza abantu inkuru z’ ubuhanga n’ ubumenyi butandukanye.
  • Sangiza abantu amakuru anyuranye yerekeranye n’ umwuga wawe.
  • Tanga ibitekerezo byasubiza neza ibibazo biri mubigo bitandukanye.
  • Sangiza abantu links zifite agaciro cg zabafasha.
  • Gukoresha twitter kenshi gashoboka
  • Mugihe hari n’ ibindi bintu byiza ubonye nabyo wabisangiza abandi ukora Retweet.
  • Shakisha inshuti nyinshi kuri twitter. Ushobora no guhitamo mu ncuti z’ incuti yawe.

Ushobora nanone kwimenyekanisha ukoresheje hashtags nka :

  • #HireMe
  • #MBA
  • #Candidate
  • #JobSearching
  • #Hire

Wamenyeraho amakuru menshi y’ ibigo wifuza gukoreramo

Ushobora kubona amakuru atandukanye ku bigo runaka bitandukanye wifuza gukoreramo. Wabona nanone amakuru menshi yerekeranye n’ umukoresha. Ubaye ukurikira abakozi bakora muri ibyo bigo wahamenyera amakuru menshi abyerekeye cg impumeko iri muri ibyo bigo.

Hari n’ ibindi wamenya ukoresheje twitter :

  • Wamenya niba harabayeho impinduka mu kigo runaka, impinduka mu miyoborere, niba hari ibikoresho bishya byatangiye gukoreshwa, ...
  • Ibijyanye n’ umwanya wifuza gukoreraho muri icyo kigo
  • Ibijyanye n’ abantu mwazaba mukorana (imyigire yabo, nibindi)

Kubaka izina ryawe mu mwuga runaka. Kwerekana icyo ushoboye


Uko ukomeza gushakisha akazi, no gukomeza kubaka izina ryawe nabyo ni ngombwa cyane. Uko ukomeza kubaka izina ryawe mu mwuga wawe, bizagufasha kuba wafungura imiryango ubusanzwe yari kuba ifunzwe.

Iyo wubatse izina rikomeye kuri twitter(nubwo utaba ushakisha akazi), biragufasha cyane mu mwuga wawe. Ibigo ubwabyo bishobora kukwishakira.

Incamake

Niba utaratangira gukoresha Twitter cg utari uzi ko yagufasha mu kubona amahirwe atandukanye y’ akazi, ubu noneho nicyo gihe cyo gutangira kuyikoresha. Kuko iyo uyikoresheje neza, ishobora kukugirira umumaro mwinshi mubijyanye no kubaka izina ryawe cg gushaka akazi runaka.

Niba haribindi wifuza ko dukoraho inkuru cg nawe ukaba ushaka gutanga ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru cg ibindi bijyanye no kungurana ubumenyi wabinyuza muri COMMENTS.

Yanditswe na : Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr / UBUHANGA.COM

Share Button