Bookmark : Sobanukirwa icyo aricyo n’ uburyo ikoreshwa

Uburyo bwa Bookmark bukoreshwa iyo umuntu ashaka kubika inzira ya bugufi imufasha kuba yagera ku rubuga rwa internet runaka. Ubu buryo bufasha mu kubika title, URL, na favicon y’ urubuga rwa internet wahisemo kubika. Kugira za bookmarks bifasha cyane mu kuba wasura imbuga za internet ukunda mu buryo bukoroheye.

Porogaramu zifashishwa mu kujya kuri internet(web browsers) zose zemerera abantu kuba bakora bookmarks, nubwo buri browser igira umwihariko w’ uburyo umuntu abikoramo. Urugero Chrome na Firefox zitanga akadirishya kihariye kaba karimo bookmarks, naho Safari ikazishyira muri gace kitwa sidebar. Muri Internet Explorer ho umuntu akoresha agace kitwa "Favorites" kugirango agere kuri bookmarks yabitse.

Kugirango ukore bookmark, biroroshye. Icyo usabwa n’ ugusura urubuga ushaka gukorera bookmark hanyuma ukajya ahari Bookmarks menu, noneho ugahitamo Add Bookmark cyangwa Bookmark this Page. Muri Internet Explorer, ushobora gukanda kugafoto kameze nk’ inyenyeri kugirango ufungure agace ka Favorites sidebar, hanyuma ugakanda kuri Add to Favorites. Numara kubikora uzabona title ndetse n’ agafoto ndanga (favicon) by’ urubuga wahisemo byaje murutonde rwa bookmarks wabitse. Uko bookmarks zawe zirushaho kuba nyinshi, ushobora gukora folder ukagenda uhuriza hamwe izigiye zifitanye isano mu byiciro bitandukanye.

Birafasha cyane iyo umuntu akoze bookmark, ku mbuga za internet akunze gusura kenshi cyangwa imbuga za internet ukunda gucyenera. Impamvu ari ngombwa nuko buri gihe ntiwakwibuka urubuga runaka wigeze gusura rukakugirira umumaro. Ikindi nuko ushobora kujya uhita ukanda kuri bookmark wabitse mu gihe ucyeneye gusura urubuga runaka, aho kwandukura izina ryarwo rimwe na rimwe utanaryibuka neza. Porogaramu za web browsers zimwe zinatanga uburyo umuntu abona izina ry’ urubuga ashaka rwiyandika ahabugenewe mugihe umuntu atangiye kugerageza kwandika (autocomplete drop down menu as you type in the address bar). Ibi birafasha cyane mu kuba wakora vuba ndetse ukabona amakuru ucyeneye mugihe gito.

IKINDI WAMENYA : Nuko bookmark ibika gusa inzira ya bugufi yakugeza kurubuga wabitse wifuza kongera gusura, ariko ntago ibika andi makuru ari kururwo rubuga (does’t store the contents of the webpage itself). Bityo iyo unyuze kuri bookmark kugirango usure urubuga runaka, birashoboka ko wasanga bimwe mubyo wari warabonyeho mbere wasanga barabihinduye nyuma y’ igiye warusuraga.

Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr
UBUHANGA.COM

Share Button