Menya gutandukanya HTTP na HTTPS ndetse n’ imikorere yabyo

HTTPS mu magambo arambuye bivuga "Hyper Text Transfer Protocol Secure" Naho HTTP mu magambo arambuye bikavuga "Hyper Text Transfer Protocol". Usanga byombi byenda gukora kimwe, ariko HTTPS yo ikagira umwihariko wo kongeraho uburyo bw’ imikorere bwihariye (secure socket layer (SSL)) bufasha mu kubungambunga umutekano w’ amakuru ahanahanwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga. Hari ingero z’ imbuga za internet zikoresha HTTPS aho usanga higanjemo za banki, imbuga za internet zikorerwaho ubucuruzi, ndetse n’ izindi mbuga zigusaba kwinjiza bimwe mu myirondoro yawe ikuranga.

Imbuga zikoresha uburyo bwa HTTP, zishobora kwibwa amwe mu makuru kuko iyohererezanya ry’ amakuru ritaba ryizewe ijana kwijana. Bisobanura ko umuntu ashobora kwiba amakuru muburyo bakunze kwita eavesdropping. Urugero ni nk’aho wakwandika ibiranga credit card yawe ugasanga hari undi muntu wabibobonye akaba ashobora kukwiba ayo makuru winjije kurubuga runaka.

Ifoto ikurikira irerekana uburyo bigenda iyo umuntu yibwe amakuru muburyo bwa eavesdropping :

Kugirango imbuga za internet zongere umutekano hakoreshwa uburyo bwa HTTPS, aho usanga amakuru ahererekanywa mu buryo bw’ ikoranabuhanga ahishwa muburyo bukomeye cyane budashobora kwibwa cyangwa kwinjirirwa (SSL encryption). Ndetse nubwo hagira ubigerageza asanga amakuru yahinduwe muburyo butamwemerera kuba yagira icyo amenya kuri ayo makuru.

Uzashobora kumenya ko urubuga rwa internet rufite umutekano usesusuye nubona address yarwo itangirwa na https:// ariko hari na web browser zishyiraho agafoto kihariye kagaragaza ko urwo rubuga rutekanye. Kugirango umenye andi makuru kuri ajaynye nuwo mutekano wijejwe ushobora gukanda kuri ako gafoto kabiranga kaba kashyizweho na web browser uri gukoresha.

Umwanzuro : Uzajye witondera guhita wuzuzamo amakuru yihariye kumbuga zose ubonye kuko habamo zimwe ziba zidatekanye bityo ukaba wakwibwa amakuru, amafaranga cyangwa ibindi bintu. Bumwe mu buryo bwo kumenya ko urubuga rutekanye nuko ruba rutangirwa na "https://" bityo uzaba wizeye ko ntawundi muntu ushobora kukwiba amwe mu makuru yawe y’ umwihariko.

Share Button