Sobanukirwa na File Extensions (ubwoko bw’ ibifungurwa na mudasobwa)

File extensions nizo zifashishwa na computer mu kumenya ubwoko b’ ibintu(information) bitandukanye byabitswe. Urugero : Kugirango mudabwa ifungure ifoto nuko iba irangwa na file extensions z’ amafoto nka .jpg. Zishobora no gufasha mugutandukanya ubwoko butandukanye bwa bw’ ibyabitswe. Urugero : amafoto ashobora kuba afite ubwoko bbutandukanye bityo kugirango ubitandukanye bisaba extensions.

Ningombwa kumenya ubwoko(file extension) bw’ikintu ushaka gufungura kugirango ubashe kumenya program yagufasha kugifungura. Kurubu ushobora no kumenya ubwoko bwa file urebye ku gafoto(icon) kayiranga. Urugero ibintu byose byafungurwa cg byakorewe muri Microsoft word uzasanga birangwa n’ inyuguti nini ya W. Urebeye nko ku ifoto twashyize munsi gato, urabona ko harimo ibyafungurwa cg byakorewe muri Excel, ibya amafoto, ibyo muri notepad, ibyo muri word. Muri ako gafoto urabonamo nanone ko hari ibiri muri Firefox mozila bityo ninkandaho kabiri birahita bifunguka. Cyakora ako gafoto ntikatwereka ubwoko(file extension). Kuberako zitagaragara biragoye kumenya ubwoko iyo document ibarizwamo kereka iyo umenyereye amabara aranga icyo kintu ndetse n’ agafoto kakiranga.

Nubuhe bwoko bwa documents bubaho ? (file extensions)

Hano turabaha ingero z’ ubwoko bwa documents bukunze kugaragara cyane :

  • .exe (An executable file), akenshi ikoreshwa iyo ucyeneye gukora installation ya program kuri mudasobwa yawe cyangwa gutangira kuyikoresha.
  • .pdf (Portable Document Format), n’ ubwoko bwakozwe n’ uruganda rwa Adobe Systems. Nuburyo butanga ummutekani wa document akenshi usanga aribwo buryo bukunze kwifashishwa na benshi.
  • .zip/.rar Ubu buryo bushobora kubikwamo documents zitandukanye ariko muburyo bwegeranyijwe bita compressed mode.
  • .wav/ .mp3 Bukoreshwa mugufungura ibijyanye n’ indirimbo (Music files)
  • .jpg/.gif/.bmp Bukoreshwa mugufungura amafoto (Picture file formats)

Uko wagaragaza file extensions muri mudasobwa irimo Windows 7
Muburyo busanzwe file extensions ziba zihishe. Niba ushaka kuzireba cg kuzigaragaza ugomba gukurikiza inzira zikurikira :

1. Fungura folder ushaka kuri mudasobwa yawe.
2. Hitamo Tools ahagana hejuru. Niba utayireba kanda button yanditseho ALT kuri keyboard yawe cg aho bandikira kugirango ubashe kubona Tools.
3. Hitamo ahanditse Folder Options kuriyo menu.

4. Kanda ahanditse View . Nkuko bigaraga kuifoto ikurikira :

5. Uncheck Hide extensions for known file types.
6. Kanda kuri Apply.

Noneho ifoto ikurikira irabagariza ko noneho za file extensions zagaragajwe.

Uko wagaragaza file extensions muri mudasobwa irimo Windows 8

  • Fungura Windows Explorer, ujye ahanditse “View” noneho ukurikizeho Options button > Change folder and search options
  • Manuka ahagana hasi handitse ngo “Hide extensions for file types is known”
  • Uncheck it
  • Kanda kuri OK.
Share Button