Sobanukirwa porogaramu za mudasobwa zitwa OpenSource

Porogaramu za mudasobwa zo mu buryo bwa Open Source zigira umwihariko wo gutanga uburyo abantu bari kuzikoresha bashobora kureberamo codes zizikoze ndetse ubwabo bakaba bashoboora kuba bagira icyo bazihinduraho. Bitewe n’ uburenganzira bafite(type of licence), abazikoresha baba bemerewe kugira icyo bazihinduraho cg nabo bakongera kuzitanga kubandi bantu bazicyeneye.

Izi zitandukanye n’ izindi porogaramu ziba zarakorewe gucuruzwa, aho usanga uruganda cyangwa icyigo cyazikoze aricyo cyonyine cyemerewe kuba cyagira icyo gihinduraho ku mikorere yazo, kandi n’ abantu bazikoresha bakagomba kuzikoresha nkuko byagenwe nuwazikoze gusa. Rimwe na rimwe harubwo abazikoresha bemererwa kuba bagira imikorere bavugurura cg bongeramo bakoresheje plug-ins cyangwa add-ons ariko nanone hakaba bimwe batemerewe kuvugurura. Ibyo byose bikorwa murwego rwo kurinda igishoro kiba cyarashowe n’ abayikoze kugirango bazayicuruze.

Hari intego nyinshi abantu bakora porogaramu za Open source baba bafite. Imwe murizo nuko bitera imbaraga abazikora (developers) bagakorera hamwe kandi bunganirana bigatuma porogaramu bakoze iba nziza ikanakora neza. Bituma kandi software ikomeza kuvugururwa n’ abantu benshi bashyize hamwe. Ikindi nuko iyo porogaramu ari open source, abahanga mugukora porogaramu za mudasobwa bunganirana mu bitekerezo, n’ ubumenyi kugirango batange umusanzu wabo mu kubaka iyo porogaramu kugirango irusheho gukora neza ndetse kugirango izakoreshwe ibintu byinshi.

Birashoboka ko ukoresha porogaramu za mudasobwa zo mu bwoko bwa Open Source ariko utabizi. Habaho nyinshi cyane zakozwe murubwo buryo. Igero zimwe ni nka : Firefox, VLC Media Player, Chromium... nizindi.

Byanditswe na :
Jean HABIMANA / habijean2020@yahoo.fr
UBUHANGA.COM

Share Button