Tumenye ZIP, ibyiza byayo n’ imikorere y’ ibibitswe murubwo buryo

Zip ni file ishobora kubika izindi files nyinshi zegeranyijwe kugirango byoroshye uburyo bwo kuzibika binafashe mu kubungabunga umutekano w’ ibibitswe murubwo buryo.

Iyo ukoze compression ya file uba wegeranyije ibiyigize byose mu buryo butuma uburemere bwayo bugabanuka bityo umwanya yatwaraga mu bubiko ukagabanuka. Kugirango wongere usubize file mu buryo busanzwe ugomba gukora Unzip cyangwa Unpack kuri file wari washyize mu buryo bwa Zip.

Ushobora gukora Zip files ukoresheje porogaramu za mudasobwa nka Winzip cyangwa Winrar.

Inyungu zo gukora Files Compression
Hari inyungu nyinshi zo gukora files compression, zimwe murizo ni izi zikurikira :

1. Kohereza ibintu byinshi bibumbiye hamwe hifashishijwe Compression
Icyambere nuko iyo wohereje email ifiteho attachment iri mu buryo buri compressed, uba wiyorohereje ndetse worohereje n’ umuntu woherereje iyo email mu bijyanye n’ igihe biri butware ndetse n’ ubureme mu kuyohereza ndetse no kuyakira. Byoroshya igikorwa cyo kohereza no kwakira ubutumwa. Kurundi ruhande , uyakiriye abasha gukora download vuba cyane kuberako uburemere buba bwagabanukiye muri compression. Ushobora guhuriza hamwe files nyinshi zikaba file imwe yegeranyijwe, ibi bituma byoroha kuba wayikoresha ibindi bicyenewe.

Tuvuge ko yenda ushaka nko koherereza umuntu documents ziri muri Word zigera ku 10. Uramutse uzishyize mu buryo buri compressed byatuma ubona file imwe izibumbiye hamwe, ukaba ariyo wakorera attachment aho kuba wagenda ukora attachment ya buri file. Imbogamizi imwe yazamo nuko biba bisaba ko umuntu wohererejwe iyo compressed file agomba kuba afiite porogaramu yamufasha gufungura ibyo yohererejwe kuko abaye atayifite ntiyabasha kubifungura.

2. Bifasha mu kubungabunga umwanya w’ ububiko
Iyo ubitse ibintu byinshi mu buryo bwa Compressed, bigufasha cyane mu kubungabunga ubibiko kuri mudasobwa. Ushobora gukora compression kuri files udakunze gukoresha cyane.

3. Bifasha mu kongera umuvuduko wa mudasobwa
Ubu buryo nabwo bushobora kugufasha kongera umuvuduko wa mudasobwa yawe. Impamvu nuko burya iyo ububiko bwa mudasobwa buri gukoreshwa neza bifasha mudasobwa kongera umuduko.

Porogaramu zizwi cyane zifasha mu gukora Zip file
Hari porogaramu nyinshi cyane zamenyekanye zifashishwa mu gukora compression na decompression. WinZip na WinRar nizo zamenyekanye cyane. Akenshi inyito za compressing na zipping zikunze gukoreshwa kimwe, impamvu nuko WinZip yamenyekanye cyane kurusha izindi. Ushobora gukora download ya Winzip ku buntu hanyuma ugakora installation yayo muri mudasobwa. Umaze gukora installation, kora right-click kubintu ushaka guhindura murubu buryo, uzahita ubona amahitamo menshi uhabwa kugirango ukore compression, hamwe muriho haaba hari "Winzip"

Share Button