Akantu k’ ubwenge : Gucurika no gucurukura icyerekezo cya screen ya mudasobwa !

Hano twabashakiye akandi kantu k’ ubuhanga cg k’ ubwenge mu gukoresha mudasobwa kagufasha bishoboka ko utari uzi. Ibyerekezo bya mudasobwa ni ukugana hejuru, hasi, iburyo n’ ibumoso. Guhindura ibyerekezo by’ imikorere ya mudasobwa birashoboka. Banza usome neza uko bikorwa hanyuma ubikore urebe.

1. Gushyira mudasobwa mucyerekezo gisanzwe kigana hejuru :

  • Kanda CTRL + ALT + the up arrow key

2. Gushyira mudasobwa mucyerekezo kigana iburyo :

  • Kanda CTRL + ALT + the right arrow key

3. Gushyira mudasobwa mucyerekezo kigana ibumoso :

  • Kanda CTRL + ALT + the left arrow key

4. Gushyira mudasobwa mucyerekezo kigana hasi :

  • Kanda CTRL + ALT + the down arrow key

Umuntu ubusanzwe ahuye niki kibazo cyo gusanga mudasobwa yawe yicuritse ntibyamutwara munsi y’ amasaha mugihe atari yarigeze abibonaho, cg se bikamutera ubwoba cg impungenge yenda ko mudasobwa yagize ikibazo. Ku bantu bakunda guha mudasobwa abana babo bakazikinisha harubwo nabo bahura niki kibazo aho bashobora gusanga rimwe na rimwe zahinduye icyerekezo.

Ibi twabagejejeho niba bitakunze kuri mudasobwa yawe, biraterwa n’ ubwoko bwa operating system ufitemo kuko hari zidafitemo ubu buryo cg bisaba kubwemeza ko bwakora yenda bukaba bwari bufunze(disabled) kukuba bwakoreshwa.

Ubu bumenyi wabusangiza nabandi bashobora guhura niki kibazo. Biracyaza ! Turacyabategurira nibindi byiza byinshi.

Share Button