Ese hari ibintu watakaje cg wasibye utabishaka ? Reba uburyo bworoshye bwo kubigarura

Abantu benshi barahangayika cyane iyo batakaje cg bagasiba batabishaka bimwe mubintu by’ ingenzi byari bibitswe kuri mudasobwa, kuri hard disk cg USB Drive. Har’ uburyo wakoresha bwagufasha kongera kubona ibyatakajwe watekerezaga ko utakongera kubibona. Hari porogaramu nyinshi zishobora gufasha mukugarura ibyatakaye. Ngiye kubabwira bumwe muburyo na pororgaramu zagufasha kubigarura waba ukoresha Windows, Mac OS X cg Linux.

1. Kora Download ya porogaramu yabugenewe mukugarura ibyatakaye (Data Recovery Program) : Habaho porogaramu nyinshi zikora icyi gikorwa, zimwe ziragurishwa izindi ushobora kuzikoresha kubuntu kandi bigaterwa nanone na Operating system ukoresha. Ugomba guhitamo porogaramu yagufasha kubigarura. Hano turabaha zimwe murizo porogaramu zagufasha :

2. Fungura imwe muri porogaramu wahisemo utangire kugarura ibyatakaye : Uburyo bwo kubikora buratandukanye bitewe na porogaramu wahisemo gukoresha, ariko muri rusange fungura iyo porogaramu, uhitemo ububiko ibyo ushaka byari bibitsweho. Porogaramu ihita itangira gushakisha, bityo mubisubizo uhawe shakishamo urebe niba harimo icyo washakaga kugarura. Porogaramu zigira uburyo butandukanye bwo kugarura ibintu ariko nanone muri rusange uhitamo icyo ushaka kugarura, hanyuma ugakanda kuri Restore button.

Niba porogaramu wakoresheje itabashije kubikugarurira, wagererageza gukoresha indi kuko zishobora kugira ubushobozi butandukanye mumikorere.

Share Button