Ese ningombwa gucamo ibice ububiko bwa mudasobwa ? Reba ingaruka zabyo

Mu mazina amenyerewe cyane iyo umuntu ari kuvuga kubijyanye na mudasobwa hakunze kugarukamo LocalDisk C, LocalDisk D, LocalDisc E n’ izindi. Ubundi ibyo biba ari ibice biboneka habanje kubaho gucamo ibice ububiko cg HardDisk space ya mudasobwa, noneho uduce tubonetse akaba aritwo twitwa LocalDisk.

Inyuguti zitangwa nk’inyito nizo zifasha mumikoresherezwe ya Drives ziba zihagarariye. Mudasobwa za kera zo zagiragamo imyanya ya Floppy Drives(cg Disquete) hanyuma zigafata inyuguti ya A : na B :. Nubu rero gukoresha inyuguti nk’ inyito y’ ibice bya mudasobwa biracyakorwa.

Abantu bamwe bakunze gucyenera ko mudasobwa iba iciyemo ibice, ariko abandi nabo bamwe bakunze kubireka uko byakozwe bakayigumisha ari imwe noneho uburyo butangwa na operating system iri muri mudasobwa bakajya aribwo bagenderaho mugihe bari kubika ibintu bitandukanye muri mudasobwa. Aha tubahe urugero rw’ uburyo buba bwarateganyijwe ; hari aho usanga hari za folder zitwa (Desktop, Documents, Downloads, Music, Pictures, Videos)

Tugiye kurebera hamwe ingaruka nziza n’ ingaruka mbi zo kugabanyamo ibice ububiko bwa mudasobwa, hanyuma dutange inama zagufasha mugihe waba ucyeneye kubifatira icyemezo niba wabikora.

Kugabanyamo ibice ububiko bwa mudasobwa (partitioning)
Partitioning y’ ububiko bwa mudasobwa ubundi bisobanura uburyo bwo kugabanyamo ibice ububiko murwego rwo kubika neza ibintu muburyo bunoze. Twabigereranya no kuba umuntu iyo yubatse inzu acyenera kuyigabagabanyamo ibyumba bitewe nukuntu yumva acyeneye kuyikoresha cg n’ ibintu azayishyiramo. Na HarDisk ariyo twagereranije n’ inzu igumya kuba ari imwe ariko ukabasha kuba wayigabanyamo ibyumba cg ibice byinshi bitewe nuko ushaka kuyikoresha muri mudasobwa.

Hari uburyo bubiri bwo gukora Disk partitioning muri mudasobwa :

  • Single partition. Icyo gihe mudasobwa igira igice kimwe cya "C ari nacyo kiba kibitseho programs zose, ibintu byose, ndetse na byose bikoresha mudasobwa (cg operating system files).
  • Two (or more) partitions. Icyo gihe igice cya “C :” kiguma kubaho kikabika ibigize operating system ndetse na programs washyizemo, ariko hakabaho n’ ibindi bice nka “D :”, “E :” cg nizindi, zigakoreshwa mukubika ibintu byihariye.

Kuki wacyenera gukora Disk partitioning ?
Hari impamvu nyinshi wagenderaho wiyemeza gukora partitioning ya hard drive :

  1. Gushyira ibintu kuri gahunda(Organization) : abantu benshi babonako kubika ibintu kuri gahunda kandi ahantu hatandukanye aribyo byiza.
  2. Backup : Bifasha cyane mu kwirinda gutakaza ibintu byose mugihe igice kimwe cyagize ikibazo cg se cyatewe na za virusi.
  3. Umutekano(Security) : Biroroshye kurinda umutekano w’ igice uba uziko kibitseho ibintu by’ ingfenzi cyane.
  4. Umuvuduko(Speed) : Habaho kwiyongera k’ umuvuduko mugihe ukura cg ushyiraho ibintu kuri mudasobwa.
  5. Multi-boot : Ushobora gushyiraho Operating system nyinshi, ukabasha kubawagenda uzishyira kubice byihariye buri yose bityo imikoreresherezwe yazo ikaba itabangamirana.

Zimwe mu mpamvu zo kuDAkora partition ?
Nanone hari impamvu zatuma udakora partition :

  • Inyito ihabwa buri gice(Drive Letters) : buri gice gihabwa inyito kandi benshi ntibabikunda.
  • Backup : Iyo ibintu bibitswe ahantu henshi hatandukanye biragoye kumenya neza ko ntanakimwe uzatakaza mugihe hagize igice cyangirika.
  • False Security : nubwo ibintu biba bibitswe ahantu hatandukanye ariko burya biba bikiri kuri hard disk imwe bityo kuba habaho ihungabana ry’ umutekano kubice byose biba bigishobboka.

Inama twatanga

  • Koresha uburyo bwa NTFS file system
  • Kora Backup Y’ ikintu cyose kandi kuburyo buhoraho kuko nubwo mudasobwa yaba igabanyijemo ibice ntibikuraho impungenge ko uba ushobora kugira ibintu utakaza bityo nibyiza kubibika ahandi hantu.
  • Koresha za folders kugirango utunganye neza uburyo bwo kubika ibintu bitari mukajagari.
Share Button