Ese ubika neza ibintu byo muri mudasobwa cg telefone yawe ? Reba uburyo bwakurinda kubitakaza

Buri muntu wese ashobora gutakaza ibintu bitandukanye mu bimufitiye akamaro. Hard drive yo muri mudasobwa yawe ishobora kugira ikibazo igapfa, hari na virus zikaze zisigaye ziri kubica bigacika(eg : ransomware) aho ushobora kubura ibintu byose nko mw’ isegonda rimwe. Birashoboka kandi ko imwe muri porogaramu ufite muri mudasobwa nayo yagiramo ikibazo(bug) hanyuma ikagusibira ibintu byose uyibitsemo, haaa urumva bidakomeye wa muntu we !!!! Niyo mpamvu tugiye kuvuga kuriyi ngingo aharaho ngo niba utajyaga ubika neza ibintu byawe (backup), usobanukirwe uburyo ugomba kubyitwaramo, kugirango utazabitakaza.

Gukora backup ubusanzwe si ibintu bikomeye. Birashoboka ko waba warumvise uburyo bwinshi umuntu ashobora kubikoramo, ariko se ni iyihe wowe wahisemo gukoresha ? Cg ni ibihe bintu by’ ingenzi cyane ukwiriye kwitaho cyane, ukabibika neza wizeye ko utazabitakaza ?

Bika neza ibintu byawe byo kuri mudasobwa

Reka dutangirire kuri ibi byumvikana cyane : Ni ibiki ukeneye kubika(backup) ? Icyambere kandi cy’ ingenzi cyane nuko ugomba kubika ibintu byose ufite kandi uzi neza ko byihariye(personal files). Ibi nibyo kuko burya porogaramu ikoresha mudasobwa(operating system) yapfa yenda ukongera ukayishyiramo, ndetse na porogaramu zitandukanye nazo nuko wakongera ukazibona ukazisubizamo, ariko ugomba kwitondera cyane ibintu byawe by’ umwihariko kuko byo ubitakaje ushobora kutazongera kubibona ukundi !!!

Ikindi kandi burya n’ izo porogaramu nazo ushobora kuzikorera backup, kuko bishobora kukorohereza ibibazo mugihe hard drive yo muri mudasobwa yawe yaba igize ikibazo. Birashoboka ko nanone undi muntu cg nawe ubwaye wacokoza imwe mumikorere ya mudasobwa yawe maze igatangira gukora nabi, bityo iyo ufite backup (full system backup) byagufasha cyane.

Inzira zitandukanye wakoresha ubika neza ibintu (Ways to Backup)

Hari inzira nyinshi wakoresha kugirango ubike neza ibintu(backup), ushobora kuba wakoresha exteranl drive cg ugakoresha ubundi buryo nko kubika kuri internet.

  • Gukoresha External Drive : Niba ufite external USB hard drive, ushobora kubikaho ibintu. Nyuma y’ igihe runaka kitari kinini cyane ukajya wongeraho iby’ ingenzi bishyashya.
  • Gukoresha ububiko bwo mukirere (Cloud Storage Service) : Ubu buryo burafasha cyane, kuko aho kugirango ubike ibintu byose kuri mudasobwa, ahubwo wakoresha serivise zitangwa na porogaramu nka Dropbox, Google Drive, Microsoft OneDrive , cg izindi zikora nkazo. Izi porogaramu zibasha kwikoresha zo ubwazo(automatic sync) hanyuma zikabika ibiri muri mudasobwa yawe kuri konti yawe ufite kuri imwe murizo. Ibyiza byo muri izi porogaramu nuko mugihe ububiko(hard drive) bwawe bwagira ikibazo bitazaguhungabanya cyane kuko uzaba ufite copy y’ ibintu byawe byose bibitswe ahandi hantu. Ubu buryo buroroshye, kandi akenshi kubukoresha n’ ubuntu, kandi kuko hakoreshwa ikoranabuhanga rya internet bikurinda kuba watakaza ibintu byawe. Imbogamizi irimo nuko ubu buryo butanga ububiko butari bunini cyane, bityo bikunze gukoreshwa iyo ibyo ushaka kubikaho nabyo bitaremereye cyane.

  • Gukoresha internet : Nanone niba ushaka kumenya neza ko ibintu byawe bitekanye kandi ko utabitakaza muburyo butunguranye, ushobora gukoresha serivise zitangwa na porogaramu zitandukanye zo kuri internet nkiyitwa CrashPlan. CrashPlan niyo yamenyekanye cyane ariko hari nizindi nka BackBlaze, Carbonite na MozyHome. CrashPlan ishobora kandi no kugufasha kubika ibintu kuyindi mudasobwa cg mudasobwa yumdi muntu. Ibyiza byazo nuko iyo izikoresheje bikurinda kuba watakaza ibintu muburyo butunguranye, naho imbogamizi yazo nuko zigurishwa kandi bikaba bisaba umwanya munini kugirango ubikeho ibintu.

Share Button