Gufunga Whatsapp ukoresheje ijambo ry’ ibanga

WhatsApp Messenger ni imwe muri porogaramu ikoreshwa cyane muri za telefone nyinshi muburyo bwo kohererezanya ubutumwa. Ikindi kandi abantu bashobora kohererezanya amafoto, za videwo, indirimbo n’ ibindi bitandukanye kandi nta kiguzi bisabye uretse gusa kuba ufite internet.

Ubusanzwe iyo ushyize WhatsApp muri telefone ntabwo ijyamo ifite ubu buryo bwo kuyifungisha ijambo ry’ ibanga. Bivuga ko umuntu wese wafata telefone yawe ashobora gusoma no kwandika messages akoresheje whatsapp yawe. Ibi rero ntibikagutere ikibazo kuko hari porogaramu zagufasha gukoresha ijambo ry’ ibanga ugafunga ko hagira undi winjira muri Whatsapp yawe.

Niba ukoresha Android, ChatLock+ na AppLock nizo zakubera nziza mugufunga Whatsapp.

1. ChatLock+

ChatLock+ ni porogaramu yoroshye gukoreshwa kandi ikagufasha kurinda neza ubutumwa bwawe bwo muri WhatsApp, BBM, Hangouts, Facebook, nizindi ukoresheje PIN.

Nyuma yo gukora installation, uzasabwa gushyiramo PIN ifite imibare 4, hanyuma usabwe guhitamo uko ushaka kuyikoresha na porogaramu ushaka gufunga. Ikindi cyiza cyiyi porogaramu nuko ushobora guhitamo igihe ushaka ko biza kwifungira cg kwifungurira kugirango burigihe ugiye kwinjiramo utazajya usabwa gushyiramo PIN. Ikindi kintu cyiza iyi pororgaramu ifite nuko iyo umuntu yinjijemo PIN itariyo kandi telefone yawe ikaba ifite camera y’ imbere, uwo muntu azahita afotorwa kuburyo nyuma ushobora kuza kubona umuntu wagerageje kuyinjiramo bikagufasha kumenya niba yari abyemerewe koko.

2. AppLock

Iyi nayo ni porogaramu ikunzwe cyane muri Android, ishobora gukoreshwa mugufunga ikoreshwa rya pororgaramu zose ushaka mugihe nta burenganzira bwatanzwe. Muri porogaramu wafunga harimo nka WhatsApp, Contacts, Gallery, Market, Settings, Calls, Games nizindi wahitamo gufunga.

Nizihe porogaramu wowe ukoresha ufunga WhatsApp ? Hari indi yafasha abantu baneshi, wayidusangiza mugice cyagenewe ibitekerezo (Comments section).

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button