Guhindura inyandiko muri PDF uyivanye muri Ms Word

Abantu benshi bakunda format ya .pdf kubera ko ariyo ikunze kuba yizewe kandi igafunguka kumashini zose hatitawe kuri Operating system, hardware. Ushobora guhindura inyandiko zawe zo muri Ms word ukazishyira muri Format ya Adobe Portable Document (.pdf).

Intambwe zo kubika muri PDF

Intambwe ya1 : Tegura document yawe neza, uyisubiremo witonze kuko iyo bibitse muri PDF kongera kubihindura bisaba porogaramu za bugenewe kubigarura.
Intambwe ya 2 : Kanda kuri office button niba ukoresha Office 2007, ujye ahanditse save as, birakubaza ubwoko(File type) ushaka kubibikamo, kanda ahanditse PDF or XPS.

Intambwe ya 3 : Ukimara guhitamo PDF or XPS, harafunguka idirishya rigusaba aho ubyita izina ushaka, warangiza ugakanda kuri Publish. Ya document yawe wamaze kuyibika muri PDF.

Share Button