Guhindura inyandiko muri Word cg Excel uyivanye muri PDF

Guhindura inyandiko ziri PDF zishyirwa muri Word bijya bigorana kubantu benshi, kuko ubundi inyandiko iri PDF ntiyemererwa guhindurwa. Niyo mpamvu rimwe na rimwe iyo kuyihindura bigeragejwe harubwo bigenda neza cg se ikindi gihe bimwe ntibigaragare neza bitewe na pororgaramu wakoresheje. Hari porogaramu nyinshi zikoreshwa muri icyi gikorwa cyo guhindura inyandiko ya PDF mubundi buryo.

Murizo porogaramu, habaho izigurishwa cg se kuzikoresha bigasaba kwishyura, hakaba nizindi zibikora utagombeye kwishyura. Turabagezaho zimwe zabafasha mutagombeye kwishyura.

UniPDF

UniPDF ni porogaramu wabona utayiguze igufasha guhindura inyandiko uzivana muri PDF uzijyana muri Word, kandi ikora vuba kandi ikabihinduura neza. Iyi porogaramu yagufasha kandi guhindura inyandiko iri muri PDF ukayishyira muburyo bwa RTF, JPEG, PNG, GIF, HTML na plain text.

Iyi porogaramu yemera kujya muri mudasobwa zifitemo Operating system ya Windows 10, Windows 8.1, Windows 8, Windows 7, Windows Vista na Windows XP. Ikindi wamenya nanone nuko iri hindurwa rikunda neza iyo inyandiko igiye guhindurwa yabitswe muburyo bwa PDF, ataru ukuba Scanned kugirango igirwe PDF.

Porogaramu zo kuri internet wakoresha mu guhindura inyandiko

Nubwo gukoresha porogaramu wakoreye installation muri mudasobwa bihagije nibyiza no kumenya ubundi buryo wakoresha bibaye ngombwa. Porogaramu zo kuri internet nazo zikora neza cyane muguhindura inyandiko uzivana muri pdf uzishyira muri word.

Habaho nizindi porogaramu nyinshi zibikora, ushobora kwandika izindi waba uzi mumwanya wa comments.

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button