Ingaruka zo kwambara inkweto zifite talons ndende

Abadamu n’ abakobwa benshi bakunze gukunda kwambara inkweto zifite talons ndende ... Nubwo zigaragara neza ndetse zibera abantu benshi ariko zigira ingaruka mbi nyinshi kumubiri w’ umuntu...

Niyo mpamvu badamu n’ abakobwa, mugomba kumenya bimwe mubibazo inkweto za talons ndende zishobora kubateza kugirango mufate ingamba zikwiriye zabafasha mukubungabunga ubuzima bwanyu.

Impuguke z’ abaganga muby’ ingingo bagira inama abantu ko bikwiriye ko burigihe umuntu akoresha inkweto zifite talons ngufi, bakavuga ko inkweto ndende ziteza ibibazo ku miterere y’ umubiri w’ umuntu kuko ibirenge byikorera uburemere bwose bw’ umuntu. Bityo iyo ukoresheje inkweto ndende cyane bituma uburemere bwose bwiganza cyane cyane kugice cy’ imbere bigatuma umubiri uhura n’ ibibazo byinshi.

Abenshi ntibakunze kumenya ko ibibazo biterwa no kwambara bene izo nkweto bigera no ku bindi bice by’ umubiri nk’ urutirigongo(colonne vertébrale), amavi(genoux), murukenyerero,n’ umugongo. Ntibigarukira aho gusa kuko inzara zo ku mano zikunze kwangirika cyane ndetse n’ icyerecyezo cy’ amano kikagenda gihinduka.

Bumwe mubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umugore 1/10 wambara izo nkweto ndende nibura inshuro eshatu mucyumweru ndetse n’ abandi bantu(1/3) babajijwe bemeje ko bigeze kugwa bitewe no kwambara bene izo nkweto.

Ese wakora icyi kugirango urwanye ibyo bibazo ?
Abaganga batanga inama ko umuntu akwiye kwambara inkweto zitarengeje cm 3 za talons, kandi bakavuga ko biba bikwiriye ko igice kinini cy’ ikirenge kibona aho kijya kuri talon. kandi umuntu yagera iwe akihutira guhita akuramo izo nkweto akambara ingufi.

Ibi twabibakusanirije tubivanye kurubuga www.astuce-story.com

habijean20202@yahoo.fr

Share Button