Inyungu ziri mu gukoresha ikoranabuhanga rya Barcode

Ikoranabuhanga rya Barcode ryaramenyekanye cyane ndetse ubu rikoreshwa n’ abantu benshi. Ni amwe mu mahirwe cg inyungu ikoranabuhanga ryazaniye abakora ubucuruzi. Kugirango ukoreshe iri korananbuhanga bigusaba gusa kuba ufite udukoresho nka printer(imprimante), barcode scanner.

Gukoresha iri koranabuhanga birafasha cyane kuko byongera ubwizerwe mubintu bibitswe(accuracy), byongera umuvuduko no kunoza umurimo kandi bidasabye ikiguzi kinini cyane.

Ubwizerwe (Accuracy)
Mbere yuko iri koranabuhanga rya barcode ritangira gukoreshwa, buzinesi nyinshi zakoreshaga uburyo bwo kwandikaho n’ intoki amakuru atandukanye kubikoresho cg amapaki(kubacuruzi) abacuruzi n’ abanyenganda babaga bafite.

Mubwikorezi kandi aho ibintu bihererekanywa inshuro nyinshi, kuba habaho kwibeshya byarashobokaga cyane. Kuberako barcode zitanga inzira yizewe yo gusomamo amakuru atandukanye kubicuruzwa, ibi byakuyeho amakosa yose yashoboraga kuba yakorwa muburyo busanzwe bwo gukoresha intoki. Iyi ubu buryo bukoreshejwe abakozi bashobora gutandukanya ibicuruzwa ntangorane kandi muburyo bwizewe.

Kwihuta mumikorere
Iyo ukoresha uburyo busanzwe bw’ intoki ; murwego rwo kugirango hatabaho amakosa menshi bisaba ko hakoreshwa umwanya munini kugirango hagenzurwe neza ibicuruzwa hasomwa cg hakusanywa amakuru yose abiranga. Muburyo bufatika cyane, barcodes zongera umuvuduko w’ abandika bakanandukura ibikoresho cg ibicuruzwa kuko ntakindi bisaba uretse gutungaho akamashini(scanner) gusa aherekera ahari barcode. Ahantu hagenzurirwa ibicuruzwa cg muri za stocks hashobora kwifashisha cyane iri koranabuhanga kuko byihuta cyane, ushobora kugenzura ibikarito amagana nko mugihe cy’ iminota micye cyane.

Gucunga neza umutungo cg ibicuruzwa
Abakora bizinesi bashobora kwifashisha iri koranabuhanga kuko ritanga amakuru yizewe mugucunga umutungo. Abacunga ububiko bashobora kubyifashisha bakandika ikintu cyose binjije ndetse no kwandika igisohotse bityo nyuma yigihe runaka bakaba bagereranya ibyinjiye n’ ibyasohotse. Nikimwe nabakora ubwikorezi nabo bashobora kubyifashisha bandika ibicuruzwa bahagurukanye nyuma bazagera aho babijyana bakongera bakabibarura, ikoranabuhanga rikabafasha kubikora vuba badatakaje igihe kinini.

Ikiguzi
Mbere iri koranabuhanga ryarahendaga ariko ubu ntibigihenda kuburyo ikigo uko cyingana kose gishobora kubukoresha. Kugabanuka kw’ ibiciro byatewe nuko ibikoresho bishobora gukora iyo serivisi byakatutse ndetse bikanaboneka cyane. Ubu telephone nyinshi zo mubwoko bwa smartphones zishobora kujyamo porogaramu zibasha gusoma za barcodes kandi inyinshi muri izo porogaramu n’ ubuntu. Ubu gukoresha barcodes nibyo bihenduka kurusha gukoresha ubundi buryo mugucunga ibikoresho, cg ibicuruzwa.

Share Button