Itandukaniro ry’ uburyo bwo gusinziriza mudasobwa (SLEEP and HIBERNATE)

Ushobora kuba ujya wibaza uko mudasobwa yawe iba iri gukora iyo yashyizwe muri mode yo kuyisinziriza(sleep or hibernate).
Hibernate mode na Sleep mode nuburyo bwo kuzigama umuriro no kubungabunga imikorere y’ ubuzima bw’ igice cy’ imbere cya mudasobwa mugihe bidacyenewe ko izimywa cg ngo ibyakorwaga muruwo mwanya bihagararikwe.
Ubu buryo bukoreshwa iyo ushaka kuba utari gukoresha mudasobwa yawe mugihe kiringaniye, ariko haribintu wari utararangiza cg se udashaka gufunga wifuzaga kuza gukomeza nyuma y’ icyo gihe.

Sleep mode
Iyo ubona ugiye kuba utari gukoresha computer yawe nko mugihe cy’ iminota cg nko mw’ isaha, gukoresha uburyo bwa sleep mode nibyo bifasha kuruta kuyizimya(shutting down). Ubu buryo bwa sleep iyo bukoreshejwe haba hagenda akariro gacye kuberako haba hari kuba igikorwa cyo kubika ibyo wakoraga(files and programs) bishyirwa kuri memory(RAM) mugihe hategerejwe ko computer yongera gufungurwa.

Hibernate mode
Gushyira mudasobwa muri hibernate bituma nta muriro ugenda ariko ibyo wakoraga ntibitakare. Iyo ushyize mudasobwa muri hibernate mode, ibyo wakoraga(files and programs) bishyirwa kuri hard drive aho kubishyira kuri memory(RAM). Ubu buryo bukoreshwa akenshi iyo uri gukoresha laptop ifite battery igiye gushiramo umuriro cg itabika umuriro kandi ukaba udafite uburyo bwo kongeramo umuriro.
Hibernate ninko kuzimya mudasobwa ariko waza kongera kuyatsa ibyo wakoraga mbere byose ugasanga bigihari mbese bikamera nkaho utigeze uyizimya.

Ubwo buryo bwombi ushobora kubukoresha cyangwa se ukaburegera muri mudasobwa yawe kugirango bijye byikora nyuma yigihe runaka mudasobwa imaze itari gukoreshwa kandi yaka. Kugirango ubihindure ukurikiza inzira ikurikira : Start>Control panel>System & Security>Power Options noneho ugahindura umubare w’ iminota itegerezwa kugirango mudasobwa yishyire muburyo wahisemo bwo kuzigama umuriro. Gukangura mudasobwa yawe biroroshye kuko ukanda gusa ahabugenewe ho kwatsa ubundi ugahita wongera kubona ibyo wakoraga byose mbere

Share Button