Kudownloadinga biragutindira ? Bicyemure ukoresha izi porogaramu zituma binyaruka

Kuvana ibintu kuri internet cg kudownloadinga ni igikorwa gikorwa kandi kikanacyenerwa nabantu benshi. Niba nawe ukunda kudownloadinga za porogaramu, filime, indirimbo, videwo, nibindi (softwares, movies, songs, videos or any other data) kugirango bijye byihuta biragusaba kuba ufite porogaramu nziza yabugenewe muri mudasobwa yawe yabigufashamo.

Birashoboka ko waba ukoresha imwe muri web browser zimenyerewe cyane nka Google Chrome, Firefox, Opera muri mudasobwa yawe. Niba ukunze gukoresha uburyo bwo kudownloadinga browser iba yarakoranywe twakubwirako nubwo kudownloadinga byakunda ariko hari indi mikorere imwe nimwe uhomba iboneka muri porogaramu zabugenewe mu kudownloadinga bakunze kwita Download Manager Software.

Download Manager Softwares ni zimwe muri porogaramu nziza zifasha bityo umuntu akaba yakayishyize muri mudasobwa ye kugirango imufashe. Iyi porogaramu ishobora kongera umuvuduko uri gukoreshwa mu kudownlaoding. Ushobora gusubika kandi icyo wakoreraga download nyuma y’igihe runaka ukaba wakongera ukagisubukura kandi ugakomereza aho waugeze.

Nukuvuga ngo niba ukunda gukoresha internet kandi ukaba ukunda kudownloadinga, ucyenye gutunga porogaramu yabugenewe kubikora ya "download manager software".

Ese waba uzi porogaramu zabugenewe kudownloadinga kandi wabonera kubuntu zigakorana na Windows operating system ? Hano tugufitiye urutonde rwa porogaramu nziza zambere wakoresha muri mudasobwa yawe irimo Windows system.

List Of Best Free Download Managers For Windows

1. Free Download Manager
Niba ucyeneye porogaramu nziza yo kudownloadinga, Free Download Manager yakubera igisubizo. Igaragara neza kandi no kuyikoresha ntibigoye. Ishobora gukoresha hombi haba muri Windows cg muri Mac OS X. Uretse kandi kuba yongera umuvuduko wa downlaod, igufasha no gukora organization yibyo uba wadownloadinze aho igenda ibibika muri folders zihariye kuri buri kintu. Ishobora no kudownloadinga ibintu bifite uburemere bwinshi (large data files).

Iyi porogaramu igufasha kudownloadinga za videwo uzivanye ku mbuga zitandukanye. Ishobora kandi no gukorana na HTTP, HTTPS, FTP, na BitTorrent. Kimwe mubyo benshi bayikundira nuko ushobora gusubika no gusubukura ibyo wadownloadingaga. Nanone ikindi cyatuma ukunda iyi porogaramu kurusha izindi nuko ituma ukoresha igihe cyawe neza ukora downlaod kuko ntibigutinza utegereje ko birangira.

Uko ikora : Kugirango uvugurure cg wihutishe umuvuduko wo kudownloadinga, iyi porogaramu ifata icyo ushaka kudownloadinga ikakigabagabanyamo uduce hanyuma utwo duce akaba aritwo tugenda tuba downloaded kamwe kamwe uko dukurikirana. Ishobora kandi kukwemerera gukora preview yibyo uri gukorera download mbere yuko binarangira. Iyo ukoresheje iyi porogramu kandi ushobora no guteganya igihe ushaka ko download yicyintu ushaka iza gutangirira cg gusubikwa. Ifite kandi agace k’ umwihariko kitwa HTML Spider gashobora gufasha mukuba wabasha kudownloadinga website yose cg webpage.

2. Download Accelerator Plus (DAP)
Download Accelerator Plus izwi mumpine nka DAP ni indi software nziza kandi yihuta cyane mugukora download. Niba ushaka kudownlaodinga wirukanka cyane, DAP yabigufashamo. Ishobora kudownloadinga ibintu ushaka mugihe gito cyane. Ushobora kandi gusubika no gusubukura igikorwa cyo kudownloadinga.

Ushobora gukora preview mugihe videwo uri kudownloadinga itararangira. Iyo uri gushakisha ibintu bitannduknaye iyi porogaramu kandi igufasha kubona ahantu hatandukanye ushobora kuba wabishakira.

Ushobora kandi kubona ama videwo yo ku mbuga nka YouTube, Dailymotion, Metacafe nizindi. Atari na videwo gusa kandi ushobora no kubona za audio cg mp3 uzivana kuri Youtube cg urundi rubuga rwose ruzifite. Kuribi icyo iyi porogaramu ikora nuguhindura videwo yari iri kuri internet igashyirwa muburyo bwa mp3.

Iyi porogaramu ya DAP, ikoranye uburyo bufasha muguhindura videwo (built-in video converter) ukayishyira muri format iyo ariyo yose washaka. Kudownloadinga ukoresheje iyi porogaramu bikorwa mumutekano wizewe.

3. GETGO Download Manager
GETGO ni indi porogaramu nziza cyane nayo ifasha cyane mugukora igikorwa cya download. Ibasha gukorana gusa na Windows OS. Nkuko twabibonye kuzindi porogaramu, nayo iyo uyikoresheje ubasha gusubika no gubukura ibiri kuba downloaded. Mumikorere yayo harimo : "resume & pause feature, modern interface, download scheduling and download speed boost". Iyo uri kudownloadinga iyi porogaramu igabanyamo uduce ikintu kiri kuba downloaded kugirango umuvuduko ubashe kuba mwinshi.

Ishobora gukorana na http, proxy server, firewalls, authorization nibindi. Mumikorere yayo harimo : "integrated virus protection, download categories and batch download queue." Agace kayo ka web video downloader kagufasha mukuba wakora download ya za videwo hanyuma ukazibikaho kuri mudasobwa.

4. DownThemAll
DownThemAll ni porogaramu yongerwa muri Firefox, bavuga "Firefox browser addon", nukuvuga ko utayikorera installation yo ubwayo. Niba ucyeneye download manager software ishobora kwihutisha igikorwa cyo kudownloadinga mugihe ukoresha Firefox browser, DownThemAll yakubera nziza cyane.

5. Orbit Downloader
Orbit Downloader ni indi porogaramu muri za download manager sofwares nziza cyane ikorana Windows. Mumikorere yayo harimo : download videos, music and streaming media from YouTube, Pandora, Rapidshare, Myspace nibindi.

6. uGet
uGet ni indi download manager nziza ikorana na Windows. Ifitemo uduce twiza twinshi dutuma gukora downlaod byorohera umuntu uyikoresheje. Ushobora gukora urutonde rwukuntu ushaka ko ibyo ushaka kudownloadinga biza gukurikirana kimwe nyuma yuko ikindi kirangiye. Ushobora gusubika ndetse no gusubukura kudownloadinga.

Ibasha gukorana na HTTP, HTTPS na FTP. BitTorrent nayo ibasha gukorana niyi porogaramu. Mumikorere yayo harimo : proxy server support, speed limit control, HTTP referer support, user agent control, server timestamp retrieval, cookie data support nibindi.

Umwanzuro
Izo nizo porogaramu ziboneka kandi kubuntu zagufasha niba ukoresha mudasobwa irimo Windows kugirango ukore download yibintu bitandukanye. Nibyiza burigihe gukoresha internet download manager kugirango ukore downlaod yibintu ushaka. Nuzikoresha uzahita nawe wibonera ikinyuranyo kinini kumuvuduko wo kudownloadinga n’ igihe gito izi porogaramu zikoresha. Nukuvuga ko bizagufasha kubungabunga umwanya wawe neza. Ngaho nawe ihitiremo iyo wazajya ukoresha.

Twababwira ko kandi hari izindi porogaramu nyinshi zikora iki gikorwa ariko zose ntitwazivuze ahubwo twababwiye izikora neza kurusha izindi, niba hari izindi uzi tutavuze cg indi nyunganizi watanga, yisangize abandi wandika IGITEKEREZO cyawe mumwanya wabugenewe ahagana hasi.

Share Button