Menya byinshi kuri Drivers n’ impamvu uzicyeneye muri mudasobwa yawe

Abantu benshi ntibakunze kumenya ko kugirango ibice bitandukanye bya mudasobwa zabo kugirango bikore neza haba hacyenewe gushyirwamo drivers. Murizo drivers harimo ibituma ubo izituma ubona ashusho neza(display drivers), izigifasha kujya kuri internet cg guhererekanya amakuru nabandi(network drivers), izituma wumva amajwi(audio drivers), nizindi zitwa chipset drivers zigufasha mumikorere y’ igice cy’ imbere cya mudasobwa.

Icyo wamenya nuko buri kantu kose gakoreshwa na mudasobwa kaba gafite driver igakoresha. Burya na suri(mouse), aho bandikira(keyboard), n’ ahagufasha kureba(screen) ndetse n’ ibindi bice byose bigira drivers zibikoresha cyakora zo ntizisaba ko umuntu aba ariwe uzishyiramo kuko zijyanamo iyo umaze gushyiramo operating system.

Rimwe na rimwe abantu bibaza impamvu iyo baformase (format) mudasobwa zabo rimwe na rimwe internet cg amajwi basanga bidakora ; biba byatewe nuko nta driver baba bashyizemo ituma bikora.

Sobanukirwa na drivers zihariye zikoreshwa n’ ibindi bikoresho bifite aho bihurira na mudasobwa
Device driver ni porogaramu ntoya ifasha mudasobwa gutandukanya no kumenya ubwoko bw’ igikoresho gicometswe kuri mudasobwa. Urugero ninka USB Flash disk, ... Cyakora hari zimwe na zimwe usanga muri mudasobwa iyo umaze kuyishyiramo operating system.

Urugero rwiza nink’ igihe ushatse gucomeka printer nshyashya kuri computer ; ubundi iyo uyiguze bagomba kuyiguhana na CD izagufasha mugihe uzaba ukora installation yayo kuri mudasobwa. Kuriyo CD niho haba hariho device driver ituma computer imenya uburyo bwo gukoresha icyo gikoresho.

Nihe wabona drivers zijyanye na mudasobwa yawe ?
Niba waraguze mudasobwa, ubundi hari ubwo baguha CD iriho drivers ikoresha. Iyo wayitaye cg ntazo ufite ushobora nanone kuzikura kuri internet (downloading) urebye kurubuga rw’ uruganda rwakoze iyo mudasobwa. Drivers uzikura kurubuga rwabo kubuntu kuko uba warabaguriye igikoresho. Urugero ninko kuri http://www.acer.com . Icyo uba usabwa gukora gusa nukwandikamo model n’ izina bya mudasobwa yawe. Urugero : Acer desktop T310 hanyuma ugakanda kuri "driver download"

Namenya nte ko mudasobwa ifite ikibazo cya drivers ?

  • Iyo hari bimwe mubyo mudasobwa yakagombye gukora none ikaba itakibikora.
  • Iyo warebye mugice bita device manager yo muri Windows, ugasanga harahantu hari akabara k’umuhondo karimo n’akabazo.
  • Mugihe udashobora kujya kuri internet nabwo nukuvuga ko network drivers zifite ikibazo.
  • Computer ishora nanone kudasohora amajwi bitewe nuko nta drivers z’ amajwi zirimo
Share Button