Menya itandukaniro hagati ya CD-R, CD-RW, DVD-R, DVD+R, na DVD-RW

Turashaka kubagezaho muburyo bworoshye uburyo butandukanye wajya utandukanya imikorere y’ ububiko bwibintu kuri za CD na DVD mubwoko butandukanye nuburyo bikora. Ntabwo turibubijyemo muburyo bucukumbuye cyane. Icyo dushaka cyane nugusubiza ibyo ushobora kuba wakwibaza kubijyanye n’ imikorere yabyo, nuko wabikoresha ndetse nuko wahitamo uburyo wakoresha ubikaho ibintu(data) byawe.

CD-R : (Compact disc-recorder). Ubu nububiko busanzwe ushobora kubikaho ibintu bitandukanye. Kuri iyi disc iyo ushyizeho ibintu biba bibaye twibanire ntushobora kongera kubikuraho cg kugira ikindi wakongeraho. CD-R ubusanzwe wabikaho inintu bitarengeje uburemere bwa 700mb.

CD-RW : (Compact disc-rewritable). Aha naho ushobora kubikaho ibintu nkuko tumaze kubivuga hejuru, cyakora aha ho ushobora kubisiba ukaba wayikoresha inshuro nyinshi washaka.

DVD-R : (Digital Versatile Disc or Digital Video Disc). Niyo DVD yambere yakozwe. Abantu benshi baracyayikoresha. Ntushobora gusiba ibyo washyizeho kuriyo. DVD zibika ibintu bitarengeje 4.7 Gb.

DVD+R : Ubu nubwoko bushya bwa DVD, bukozwe muburyo buvuguruye kandi igakora neza iyo uri gushyiraho ibintu. Iyo iyi DVD ikoreshejwe biba bibaye twibanire ntushobora kongera kubona uko usiba ibiriho.

DVD-RW : Ubu buryo bwemerera ubukoresheje ko ashobora gushyiraho ibintu akaba yabasha kubisiba agashyiraho ibindi cg akongeraho ibindi nyuma.

DVD+RW : Iyi nayo ushobora gusiba ibiriho ukongera ugashyiraho ibindi.

DVD+/-R DL : Ni DVD twavugako ifite impande ebyiri(DVD dual or double sided disc). Ntabwo ari ikoranabuhanga rishya ariko itangiye gukoreshwa vuba. Amafilime amwe harubwo abantu bayashyira kurubwo bwoko bwa DVD. Ishobora kubika ibintu bigera hafi kuri 9GB.

DVD-RAM : Ubu bwoko bwa DVD bufite ububiko bwa 4.7GB, bushobora kongera kwandikwaho inshuro 100,000 kandi ikaramba mugihe gishobora kugera kumyaka 30. Ikunda gukoreshwa cyane iyo abantu babikaho za filime. Ushobora kugira bimwe ukuraho cg ukabisiba mubyo wabitseho kandi ishobora gufungukirwa ku byuma byabugenewe(DVD Players).

Ibi bisobanuro twabegeranirije nimu ncamake, ushatse ibindi bisobanuro byimbitse wakomeza gukora ubushakashatsi kuri interineti nahandi.

Share Button