Menyanibi : Kohereza email ukoresheje To, Cc na Bcc

Ningombwa kumenya neza ko abantu wandikiye ubutumwa aribo babubonye kandi bakabibona muburyo washakaga. Amagambo ya To, Cc na Bcc akurikirwa n’ imyanya yabugenewe kwandikwamo, agufasha kugena uburyo buzakoreshwa n’abazasoma ubutumwa bwawe.

Ijambo To rikoreshwa kubantu woherereje ubutumwa kandi bakaba barebwa nabwo by’ umwihariko. Abantu bose ubona ko barebwa nubwo butumwa, email zabo zose zigomba kwandikwa mururwo rutonde. Ibi bituma hamenyekana abarebwa muricyo kiganiro cg ubutumwa.

Dear Bill, Ted, Mary, Suzy,

Niba uri koherereza ubutumwa abantu barenze bane ntukirirwe ugorwa nibi ahubwo ushobora kwandika Dear all, Hi all cg Hello team. Umwanya wa To ushobora gukoreshwamo aderesi nyinshi. Abantu benshi bajya bibaza ko Cc ariyo ikoreshwa hashyirwamo za aderesi nyinshi ariko no mu mwanya wa To naho zishobora kuba nyinshi.

Umwanya wa Cc (cyangwa carbon copy) ugenewe abantu ushaka ko bacyira ubutumwa ariko batarebwa nabwo by’ umwihariko. Uyu mwanya ugenewe kwandikwamo aderesi z’ abantu bazakira ubutumwa ariko badasabwa kubusubiza, uretse kubamenyesha gusa.

Umwanya wa Cc ushobora gukoreshwa kumpamvu zitandukanye :

  • Ufasha mukumenyesha abandi bantu.
  • Uyu mwanya abanditswe bamenya niba hari igikorwa bacyeneweho gukora murubwo butumwa bwanditswe.
  • Ifasha mukumenyesha ugenewe ubwo butumwa ko hari abandi bantu bamenyeshejwe (ubu buryo bushobora gukoreshwa iyo harigicyenewe gukorwaho byihutirwa)

Umwanya wa Bcc(Blind Carbon Copy) iyo ushaka kugira abandi bantu umeneyesha murubwo butumwa ariko udashaka ko uwo wandikiye abimenya abimenya. Abazakira ubwo butumwa bazamenya abo wandikiye bose muri To na Cc ariko ntibazamenya abo wamenyesheje mu Bcc.

Aho uburyo bwa Bcc bufasha cyane nigihe ushaka koherereza ubutumwa abantu amagana ariko udashaka ko aderesi za email za buri umwe umwe zimenyekana, icyo gihe nibyiza gukoresha Bcc aho gukoresha To cg Cc.

Mu ncamacye :

  1. To : Abantu bacyeneye kugira icyo bakora kurubwo butumwa.
  2. Cc : Abandi bantu ushaka kumenyesha ibintu biri muri email
  3. Bcc : Abantu ushaka ko bacyira ubutumwa ariko hatagize umwe muri babandi bambere ba To na Cc wabimenya. Ubu buryo bukoreshwa nanone mugihe ushaka kwandikira abantu benshi cyane bashobora kuba barenze nka 50.
Share Button