Mugihe ufite Operating system ebyiri cg nyinshi muri mudasobwa, ushobora guhagarika izo udashaka ko zigaragara

Niba ufite operating system ebyiri ariko harimo imwe udakunze gucyenera cyane, singombwa kugumya kubangamirwa nuko burigihe uzasabwa guhitamo iyo ushaka gufunguriramo.

Harumuntu umwe mubakunda gusoma urubuga rwacu http://www.ubuhanga.com watubajije uko yakuramo Windows 7 muri mudasobwa ye kuko yarafite operating system ebyiri(Windows 10, Windows 7) muri mudasobwa, buri guhe uko yajyaga kwatsa mudasobwa byamusabaga ko ahitamo iyo ashaka kwinjiramo. Kandi nanone uretse no kuba ahabwa guhitamo, Windows 7 ntago yakoraga neza.

Ubusanzwe uburyo bumwe abantu bashobora gukoresha ni ugusiba ibintu byose hanyuma ukongera ugakora installation. Ariko ubu buryo ntitwabukugiramo inama kuko harigihe watakaza bimwe mubintu ubitse kuri mudasobwa. Ahubwo harubundi buryo wakoresha ugakuramo operating system imwe ntijye igaragara mugihe uri kwatsa mudasobwa.

Intambwe zo kubikora :
Kora right-click kuri button ya Start hanyuma uhitemo System. Mukadirishya gafunguka hitamo ahanditse Advanced system settings.

Mukadirashya gafunguka, hitamo agace ka Startup and Recovery, hanyuma ukande kuri button ya Settings.

Ibi bizakugeza kukandi kadirishya kazafunguka kaguhitishamo Operating system ushaka ko uzajya ufunguriramo, yihitemo hanyuma wemeze numubare w’ amasegonda mudasobwa izajya itegereza(ibyiza nuguhitamo 0sec) Hanyuma ukore kuri uncheck Time to display list of operating system.

Mugihe waba ucyeneye gukuramo burundu Windows 7 kandi ukaba wamaze kubika ibintu bitandukanye ushobora gutakaza, Kora right-click Start hanyuma uhitemo Disk Management. Reba igice kiriho operating system ushaka gusiba hanyuma ukoreho Right click, hanyuma uhitemo Delete.

Share Button