Ni ngombwa kubungabunga ijambo ry’ ibanga (Password)

Ijambo ry’ ibanga(Password) rifasha cyane mu kurinda amakuru y’ umwihariko y’ umuntu. Ni ngombwa cyane ko ijambo ry’ ibanga ukoresha riba ryizewe. Impamvu nuko iyo hagize umuntu umenya password ukoresha cyangwa akayiba, bishobora kuguteza ibibazo byinshi, aho bashobora kukwiba amafaranga, izina ryawe wubatse rikahangirikira ndetse n’ izindi ngaruka nyinshi.

Niba ukunda kwibagirwa passwords, ushobora kwifashisha porogaramu nka LastPass Enterprise zifasha mu gucunga neza password z’ umuntu, bigafasha mu kongera umutekano w’ ibintu mu buryo bw’ ikoranabuhanga.

Ningombwa kuvugurura password ukoresha

Ni umwitozo mwiza kwitoza kuvugurura ijambo ry’ ibanga umuntu akoresha mu by’ ikoranabuhanga, kandi umuntu akagerageza kubikora mugihe runaka nibura nk’ inshurop imwe mu mwaka.

Turi kubategurira indi nkuru isobanura ukuntu wahitamo ijambo ry’ ibanga risobanutse kandi ritapfa kwiganwa cyangwa kumenywa n’ umuntu uwariwe wese aho tuzabereka ingingo wakwifashisha ukora password isobanutse.

Ugomba kubungabunga password yawe uko bishoboka

Kurikiza inama zikurikira mu kurinda no kubungabunga ijambo ry’ ibanga :

  • Ugomba kuvugurura ijambo ry’ ibanga ukoresha nyuma y’ igihe runaka nibura kitarengeje umwaka.
  • Ugomba gukoresha ijambo ry’ ibanga risobanutse kandi ritapfa kwiganwa n’ uwariwe wese.
  • Ntuzigere ugira umuntu numwe ubwira password yawe, cg ngo umubwire ijambo bisa naho byegeranye kuburyo yayicyeka. Umuntu uwariwe wese ntukwiriye kuyimubwira nubwo yaba ari inshuti, cyangwa abandi bantu ba hafi bawe.
  • Hitamo password ushobora kwibuka kandi ntugomba kugira ahandi uyandika
  • Ugomba gufunga imashini cg phone yawe (Lock your screen) mugihe ugiye ahandi hantu.
  • Koresha password y’ agateganyo mugihe uri gukora ibintu bitazamara igihe kinini cyangwa utazongera guhita ucyenera.
  • Ugomba kwanga ubusabe bw’ imbuga zimwe na zimwe zibaza niba bakubikira ibikuranga. (Ignore requests by websites or browsers to "remember" your password)
Share Button