Niba mudasowa yawe ikunda kwizimya bitunguranye, menya impamvu yabyo nuko byakemuka

Niba mudasobwa yawe ikunda kwizimya cg ikizimya igahita yongera ikiyatsa nta nteguza hano turabagezaho ubuhanga wakoresha kugirango umenye impambu yabyo n’ uburyo wabicyemura. Habaho impamvu nyinshi zatuma ibi bibaho. Bishobora guturuka kukuba haragace katari gukora neza(failure of some hardware component), ubusyuhe bwinshi(over-heating), ivugururwa rya Windows(Windows Update), cg ikindi kibazo cyabaho kigatuma system idakomeza gukora(Stop Error).

Kugirango bicyemuke bisaba kubanza kumenya imvano y’ ikibazo. Ushobora kwibaza ibi bikurikira : Wigeze ubona screen yawe yabaye ubururu handitsemo amagambo menshi(Blue Screen) ? Ese mudasobwa yawe yagize ubushyuhe burenze ubusanzwe(overheat) ? Ese hari progaramu idasanzwe cg driver wakoreye installation ? Ese hari Windows update wakoreye download ? Iyo umaze kubona imwe mu mpamvu ishobora kuba yabiteye no kubicyemura biba bishobora koroha.

Kwizimya kwa mudasobwa bitewe na Stop error(system failure) cg screen igasa n’ubururu(blue screen)

Kugirango ubuze mudasobwa guhita yizimya mugihe habaye kimwe muribyo tuvuze hejuru, kora ibi bikurikira. Ibi ucyeneye kubikora kuko bifasha kugirango urebe error code ariyo yafasha cyane mugucyemura icyo kibazo.

  • Kora Right-click kuri My computer(This PC), hitamo Properties. Kanda ahanditse Advanced system settings > Advanced tab > Startup and Recovery > Settings.
  • Reka kwemeza kuri "Uncheck the Automatically restart box". Kanda kuri Apply cg OK.

Ubwo noneho mugihe habaye ikibazo cy’ imikorere, mudasobwa ntago izajya ihita yizimya ahubwo izajya ibanza ikwereke error code itumye habaho icyo kibazo bigufashe mukugicyemura.

Kwizimya bitewe nikibazo cy’ igice kimwe kitari gukora neza (Hardware failure)

Ikibazo igice kimwe cya mudasobwa gishobora kugira gishobora gutuma imikorere ya mudasobwa nayo itagenda neza ndetse ikaba yajya inizimya. Bimwe mubice bishobora kugira ikibazo ni RAM, Hard Drive, Power Supply, Graphic Card na External devices. Ikindi kibazo gishobora guturuka ku bushyuhe bwinshi bukabije(overheating) cg ikibazo cyo muri BIOS.

Harubwo ujya wumva akuma gahuha(vendrateur) ka mudasobwa gakabije guhuha mwijwi rinini, bishobora gutuma yizimya kuko umwuka utaba utembera neza ngo ugabanye ubushyuhe bwa mudasobwa, bishobora gutuma ishyuha cyane. Bityo Ni byiza kuyitunganya ukavanamo ivumbi nyuma yigihe runaka. Mudasobwa zigezweho zo harubwo ziba zifitiye uburyo bwo kubigenzura.

Kwizimya bitewe no kwivugurura kwa Windows(Windows update)

Niba mudasobwa yawe iri kwaka ikongera ikizimya, ibi bikaba inshuro nyinshi zitarangira, ushobora kwifashisha uburyo bwitwa Safe Mode cg ugakoresha uburyo bwa Advanced Boot Options . Aha iyo winjiyemo gukoresha command prompt cg system restore cg ugakora Automatic Repair.

Ibibazo bya Driver cg indi porogaramu washyize muri mudasobwa bishobora gutuma yizimya.

Niba warakoze update ya drivers cg ugakora installation ya software bikaba intandaro yo kwizimya nta nteguza, ushobora kugicyemura usubiza inyuma mudasobwa kugeza mbere yuko bikorwa.

Kwizimya nanone bishobora guterwa na virusi

Niba mudasobwa yaranduye virusi, ibi nabyo bishobora kuba intandaro yo kujya yizimya kenshi. Shaka porogaramu ya antivirusi nziza hanyuma ukore scan bishobora gucyemura ikibazo.

Ndizera ko nawe uri muri benshi iyi nyandiko ifashije. Niba haricyo utasobanukiwe cg wakongeraho wunganira kubyo nasobanuye haruguru wakwandika mugice cy’ ibitekerezo(comments section).

habijean2020@yahoo.fr

Share Button