Samsung yahagaritse zimwe muri telefoni zayo zajyaga ziturikana abantu bari kuzikoresha

Uruganda rwa Samsung rumaze kwamamara cyane kubera amatelefoni yaryo y’ ubwoko butandukanye rukora, rwamaze gutangaza ko rwahagaritse telefoni yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy Note 7 kubera ko yashoboraga guturikana umuntu.

Uru ruganda rutangaza ko rwafashe icyemezo cyo guhagarika izi telefoni kuko abakiliya bayo bagiye bagura bakanakoresha telefoni zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy Note 7, bagiye bagaragaza ko izi telefoni zari zifite batiri (battery) yakoranywe ikibazo gikomeye gituma zishobora guturika zigatwika abari kuzikoresha biturutse kuri iki kibazo uruganda rutigeze rumenya mbere.

Koh Dong-jin uyobora uruganda rwa Sumsang yagize ati : “Twohererejwe inkuru nyinshi zerekeye batiri zaturitse za Note 7 kandi byaragaragaye ko ari agace ka bateri gafite ikibazo,”

Umuyobozi w’ uru ruganda rwa Samsung Koh Dong- jinyatangaje ko kandi iki cyemezo kije gikurikira amafoto yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bagiye baturikanwa na batiri y’ izi telefoni zikanabatwika.

Nyuma yo kumva iki cyemezo cyafashwe na Sumsang cyo guhagarika ku isoko iyi telefoni, mukeba wayo Apple yahise itangaza ko igiye kumurika ku mugaragaro telefoni yayo nshyashya yo mu bwoko bwa iPhone.

Iyo telefone iyo imaze guturika nuko ihinduka

Share Button