Sibyiza gushyira antivirus ebyiri muri mudasobwa

Ijambo antivirus risobanura porogaramu ishyirwa muri mudasobwa ikajya ifunguka mugihe wakije mudasobwa kandi igakomeza ikorera muri memory, ikaba kandi ishinzwe kurinda umutekano muburyo bwo kugenzura buri kanya ko nta byayangiza birimo za viiruses, trojans, rootkits, n’ izindi zubundi bwoko.

Porogaramu ebyiri za Antivirus kuzishyira muri mudasobwa imwe, biteza intambara hagati yazo bigatuma habaho guhungabana kw’ imikorere ya mudasobwa.

Icyo wamenya cyane nuko buri porogaramu ifunguwe kuri mudasobwa itwara umwanya kuri RAM, no muyindi mikorere ya mudasobwa bita "clock cycles", ibyo bigatuma umuvuduko wayo ugabanuka cyane, bityo nizindi porogaramu ziri zifunguye muri mudasobwa imikorere yazo igatangira gutinda. Ubusanzwe porogaramu imwe ishobora gutinda, noneho iyo zibaye ebyiri zigabanya umuvuduko gukuba kabiri.

Ikindi cyaba kibi nuko izo porogaramu ebyiri zishobora gusa nizigongana mumikorere. Urugero nko mugihe ukoze download y’ icyintu, izo porogaramu zombi zizagongana kuko zizagomba guhita zikigenzura, uko kugongana gushobora gutuma izindi porogramu zarimo gukoreshwa zibangamirwa mumikorere kuko Operating system itazaba iri yisanzuye.

Aho gukoresha antivirus ebyiri, ushobora gukoresha Malware scanner ukajya uzivugurura vuba kugirango zigumane imbaraga zo guhanga. Wakoresha nka SuperAntiSpyware, Malwarebytes Anti-Malware n’ izindi zitandukanye.

Share Button