Tubarangire ahantu mwarebera ibiganiro bya za televiziyo na filimi zitandukanye kuri interineti

Ukumenyekana no gukwira kw’ umurongo wa internet ndetse n’ abayikoresha barushaho kwiyongera biri kugenda bihindura ibintu byinshi kwisi. Ninako biri kugenda mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho aho amateleviziyo ndetse nibiganiro byinshi ubu abantu bashobora kubikurikirana bifashishije internet. Niba wibazaga aho warebera televiziyo zimwe wifuzaga cg se ibiganiro bitandukanye bimwe na bimwe bitagusabye kwishyura aha turakurangira hamwe na hamwe wabirebera.

Twabashakiye imbuga zirindwi zitanga iyo serivisi, aho ushobora gusangayo kuva kuri filimi za kera zubwoko butandukanye kugeza kuri filimi za vuba ndetse nibiganiro bitandukanye bitewe nuko ubishaka.

YouTube

Kuri Youtube hariho videwo nyinshi cyane kandi zikomeza kongerwaho cyane kuberako ikunzwe n’ abantu benshi. Inyinshi murizo videwo usanga ari amashusho y’ indirimbo ariko ushobora no kuhabona na filimi ndetse n’ ibiganiro bitandukanye.

Internet Movie Archive

Kuri uru rubuga naho wahasanga ibintu byinshi birimo za filimi, ibiganiro ku matereviziyo atandukanye n’ ibindi.

Viewster

Aha naho hakusanyirizwa za videwo zitandukanye umuntu ashobora kureba ntakiguzi bimusabye.

SnagFilms

Vimeo

Share Button