Tunoze uburyo bwo gukora PowerPoint presentation

Iyo abantu bakora presentation muri powerpoint harubwo usanga haribyo batanogeje neza mukuyikora no kuyitegura. Harubwo bakoresha amabara agoye cyane kurebwaho, inyandiko ntoya zidasomeka n’ ibindi. Niba ushaka kuvugurura uburyo bwo gukoramo powerpoint, hari ingingo zagufasha :

1. Koresha background imwe kuri slides zose. Hari templates zimwe zizana na powerpoint iyo umaze kuyikorera installation muri mudasobwa. Izo template ziba zikoze neza bityo wakwifashisha imwe murizo niba utaramenyera kuzikora neza. Hari nizindi ushobora kubona uzikuye kurubuga rwa interineti rwa Microsoft office.

2. Hitamo amabara agaragara neza cg atuma bisomeka neza. Amabara agaragara neza atuma abakurikira presentation babasha gusoma neza ibyanditse muri slides.

3. Koresha ifoto nibura imwe kuri slide Washaka amafoto yerekeranye nibyo uri gusobanura kandi agaragara neza, bityo yafasha kumvikanisha neza ibyo uri gusobanura.

4. Koresha inyandiko ntoya itarengeje nibura 32 pts. Abakurikiye presentation bagomba gusoma ibirimo batagombeye gukoresha indorerwamo, kandi nanone atari inyandiko nini cyane.

5. Koresha nibura imirongo nibura itarenze itanu kuri slide. Koresha incamake(bullet lists) aho gukoresha interuro imwe ndende yuzuye slide. Teganya ko uzasobanura birambuye muburyo bw’ amagambo mugihe uzaba uri gukora presentation.

6. Ntukajye usomera byose abakurikiye presntation. Aho kubasomera byose ahubwo koresha slide zigufashe nk’ intangiriro zo gusobanura ibyo ushaka gusobanurira abagukurikiye.

7.Genzura ko ntamakosa y’ imyandikire. Amakosa y’ imyandikire ashobora kubangamira abakurikiye iyo presentation.

8. Koresha ubundi buhanga mugusobanura. Niba uri gukora presentation ugomba kugenzura neza ko abagukurikiye muri kujyana, no kugenzura ijwi rywe neza hato utaba uri kuvuga buhoro cyane ntibumve. Ningombwa kandi gukora umwimenyerezo mbere yuko ujya gutanga presentation. Ibi bizafasha abazaba bagukurikiye ndetse nawe.

Share Button