Ubuhanga bwo gufata amashusho y’ ibikorerwa kuri mudasobwa

Porogaramu zifashishwa mu gufata amashusho yibikorerwa kuri screen ya mudasobwa zirakoreshwa cyane kandi zigakkunda gucyenerwa n’ abantu benshi. Abantu bazikoresha kenshi mugihe bari gukora presentation, mu gukora inyigisho z’ amashusho kubintu bitandukanye ndetse nibindi bintu byinshi. Abantu bakora umwuga w’ ubwanditsi bakunze kukoresha ubu buryo kugirango bakore inyigisho cg batange ubusobanuro mu buryo bw’ amashusho ku bintu bitandukanye.

Izo porogaramu zigufasha mugufata amashusho y’ ikintu cyose cyaba cyakorewe kuri screen ya mudasobwa mugihe runaka umuntu yahitamo. Izi softwares zishobora kandi no gukoreshwa mu myigishirize yo mu mashuri mugutanga amasomo atandukanye hifashishijwe amafoto. Ushobora kandi no gufata amashusho y’ ibitnu biri gutambuka mu buryo bwako kanya cg live hanyuma ukaza kubireba mugihe ufite akanya.

Ushobora gutanga ibisubizo kubibazo bitandukanye muburyo bworoshye ukoresheje amashusho kurusha uko wakoresha inyandiko. Youtube nizindi mbuga zizwiho gushyirwaho za videwo zifiteho videwo nyinshi cyane zakozwe hifashishijwe ubu buryo. Ushobora kuba kandi wabasha guhindura izo videwo uko ushaka ukoresheje izinndi porogaramu zikoreshwa mugutunganya amashusho.

Urutonde rwa porogaramu z’ubuntu zikoreshwa mu gufata amashusho y’ ibikorerwa kuri mudasobwa

Urutonde rukurikira ni urwa porogaramu nziza zikunze gukoreshwa mu gufata amashusho y’ ibikorerwa kuri screen ariko izi porogaramu zikunze gukora na Windows Operating system.

1. Icecream Screen Recorder

2. Ezvid

3. Flashback Express

4. ActivePresenter

5. Webinaria

6. Jing

7. Rylstim Screen Recorder

8. TinyTake

Umwanzuro
Izo nizo porogaramu wakwifashisha zikagufasha mu gufata amashusho y’ ibintu byose wakoreye kuri mudasobwa mugihe runaka wagennye. Ukoresheje izi softwares ushobora kubasha gukora amashusho afite professional quality. Ikindi kandi nuko izi tools ziboneka kubuntu.

Share Button