Uburyo wabika nimero zo muri telefone ahandi hantu ntuzazitakaze (backup phone contacts)

Niba ushaka kwirinda kuba watakaza nimero zawe ufite muri telefoni ikoresha Android, ningombwa cyane gukora backup. Ibi bizagufasha mugihe wataye telefone yawe, mugihe wayibwe, cg mugihe uri guhindura telefone ugiye gukoresha iyindi. Muriyi nyandiko tugiye kubereka inzira zoroshye cyane wakoramo backup, uko wazibonera copy mugihe uyishaka(export).

Gukora Backup ya nimero za telefone ifitemo Android

1. Fungura urutonde rwa nimero ufite muri telefoni (Open the contacts on your phone)

2. Kanda kuri button ya menu

3. Mukadirishya gafunguka gafitemo urutonde cg menu items, hitamo import/export

4. Hanyuma hitamo uko ushaka gukora backup. Mumahitamo uhabwa harimo aya akurikira : Export to USB storage, Export to SIM card, na Export to SD card (niba wacometseho SD card)

5. Umaze guhitamo uburyo ushaka gukoresha, nimero zawe ziri muri telefone zizahita zibikwa ahantu wahisemo.

Kubika nimero kuri konti ya Gmail

1. Jya muri Settings za telefone yawe

2. Hitamo ahanditse Accounts (cg Accounts and sync)

3. Hanyuma hitamo ahanditse Google Account ari naho ushaka kubika nimero zawe

4. Umaze guhitamo konti, Fungura ahanditse sync contacts.

5. Ubirangije, uzaba urangije neza igikorwa cyo kubika nimero zawe kuri konti yawe yo muri gmail.

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button