Uburyo wahindura(edit) inyandiko iri scanned ukoresheje Ms Word

Niba ufite document ufitiye hard copy gusa kandi ucyeneye kugira icyo uyihinduraho utagombeye kongera kuyandukura, ushobora guyikorera scan ikabikwa ukayibona nk’ ifoto noneho ukaba wabasha kuyihindura uko ushaka ukoresheje Microsoft Word. Iyo igikorwa cyo gukora scan cyagenze neza, wakoresha porogaramu yitwa Microsoft OneNote ukabasha kubona inyandiko yawe neza irimo amagambo n’ amafoto yose yarayigize. Ubwo uzabasha kuba wayihindura rwose uko ushaka ntazindi ngorane ntanumwanya munini bigutwaye.

Intambwe zo kubikora :

Intambwe ya 1
Fungura Microsoft OneNote kuri mudasobwa yawe hanyuma urebe ahagana hejuru munguni y’ iburyo, maze ukande kuri "New Page" kugirango utangire.

Intambwe ya 2
Reba ahagana hejuru kuri menu, ukande kuri "Insert" hanyuma uhitemo gukanda kuri "Picture". Hazahita hafunguka akadirishya uhitemo ya nyandiko yawe ibitswe muburyo bw’ ifoto (scanned copy).

Intambwe ya 3
Hitamo iyo foto irimo yanyandiko ushaka guhindura, maze ukande kuri button ya "Insert" kugirango ushyire iyo document muri ya pororgaramu ya oneNote.

Intambwe ya 4
Kora "Right-click" kuri ya foto yafungutse, maze mukadirishya gafunguka uhitemo ahanditse "Copy Text from Picture".

Intambwe ya 5
Fungura Microsoft Word 2010 (cg indi ufite muri mudasobwa yawe) hanyuma hazahita hifungura page yo kwandikaho nshya (new blank page).

Intambwe ya 6
Kora Right-click aho ariho hose kuri ya document yo muri word yafungutse, hanyuma mukadirishya gafunguka urebe mumahitamo uhabwa mugihe ugiye gukora Paste maze uhitemo ahari uburyo bwa "Keep Source Formatting".

Intambwe ya 7
Hindura uko ushaka document yawe wifashishije Microsoft Word 2010.

Share Button