UBUZIMA : Menya impamvu yo kuma no gusaduka iminwa, n’icyo wakora ngo ubyirinde

Akenshi iyo igihe cy’izuba kigeze usanga abantu benshi iminwa yabo yumye rimwe na rimwe igasatagurika ikanava amaraso. Gusa hari nabo bibaho akarande ugasanga igihe kinini iminwa yabo yumye.

ESE NI IKI KIBITERA ?
Ibi biterwa n’imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu tugiye kuvuga hano hasi.
*. Kurigata iminwa. Ibi akenshi bikorwa tuzingo turi kuyibobeza nyamara amacandwe burya ahita yuma akanumisha iminwa
*. Kutagira amazi ahagije mu mubiri. Ibi bikunze kuba mu mpeshyi, ku banywa inzoga zikaze kenshi ndetse no ku bantu bahora mu mbeho kenshi n umuyaga.
*. Guhumekera mu kanwa. Haba ku bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa, haba se ku barara bagona (basamye)
*. Imiti yoza amenyo. Iyi miti iyo irimo ikinyabutabire cyitwa sodium lauryl sulfate gishobora gutuma iminwa yuma.
*. Kugira vitamini A nyinshi kimwe no kugira vitamini zo mu bwoko bwa B nkeya nabyo byabitera.
*. Kugira vitamini B12 nyinshi bituma umubiri utihanganira igipimo cya Cobalt na Nickel mu mubiri ingaruka zikaba kuma iminwa
*. Imiti imwe n’imwe harimo iyivura ibishishi n iminkanyari, propranolol na prochlorperazine biri mu bitera iki kibazo
*. Ndetse no kuba urwaye indwara zifata ubudahangarwa cyangwa ariko wavutse, ufite ubudahangarwa budahagije.

BYAVURWA BITE ?

*. Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye.
*. Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi.
*. Koresha umuti wo gusigaho iyi tuzi nka labelo gusa mbere yo kuyigura banza urebe ibiyigize.
- Ibe irimo petrolatum ishinzwe gutanga ubuhehere
- Ibemo na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi
*. Fata agace ka concombre ugatsirime ku minwa noneho ubone gusigaho labelo
*. Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo mu mwanya wa labelo
*. Nkuko mu mbeho wifubika ba ari nako urinda iminwa yawe
Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no kumagara.
Bisangize n’abandi tubungabunge ubuzima.

Source : themagazine.rw

Share Button