Ucyeneye gukina muzika neza ukoresheje telefone ? Reba porogaramu zabigufashamo

Niba ukunda music, cg ukaba ukunda kuyumva ukoresheje telefone yawe ya smartphone irimo android, biba ari ngombwa ko ugira porogaramu nziza wakwifashisha. Uretse kuba wakumvira umuziki kuri internet, ubundi gukina umuziki ubitse kuri smartphone yawe cg memory card bisaba porogaramu yihariye yabugenewe kugirango bikunde.

Ubusanzwe android smartphone iyo uyiguze uyibona yifitemo ka porogaramu kagufasha kuba wafungura indirimbo cg ibindi bintu by’ amajwi. Ariko niba ucyeneye porogaramu ifitemo uburyo bwinshi bwo guhindura cg gucyina umuziki, hari izindi porogaramu nziza zagufasha ziboneka kubakoresha android. Izo porogaramu ziza zifitemo uburyo bw’ imikorere bwinshi kandi bwiza nka : "equalizer, better design, better audio file management" n’ ibindi byinshi.

Cyakora hari porogaramu nyinshi zo gukina umuziki ziboneka muri Google Play Store ariko zose ntiziba ari nziza. Wamenya se inziza kurusha izindi wahitamo mugihe uzicyeneye ? Nibyo tugiye kukubwira kugirango ube wahitamo porogaramu nziza yagufasha gufungura umuziki muri android.

Urutonde rwa porogaramu nziza zo gukina umuziki kuri Android

1. Poweramp Music Player

Poweramp ni imwe muri izo pororgaramu nziza zo gukina umuziki kuri android. Kuyikoresha bisaba kwishyura ariko ushobora no gukoresha trial version yayo. Iyi porogaramu ishobora gufungura umuziki wo mubwoko bwa mp3, mp4, flac, wav, ape, tta, mpc nizindi nyinshi. Muri imwe mumikorere yayo ikunda kwifashishwa cyane harimo crossfade, mono fixing, replay gain, better bass & treble adjustment, 10 band optimized graphical equalizer, n’ ibindi byinshi.

Niba ucyeneye porogaramu wakoresha ibintu byinshi icyarimwe, poweramp yakubera nziza. Mbere yuko wagura iyo porogaramu yuzuye wabanza ukayigerageza ukoresheje porogaramu yayo y’ igerageza cg trial version aho uba wemerewe iminsi 15.

2. Google Play Music

Google Play Music ni indi porogaramu yamenyekanye cyane yakozwe na Google. Gukoresha iyi porogaramu biroroshye. Niba hari indirimbo ukunda kumva, iyi porogaramu izazikuzigamira kuburyo bitazajya bigusaba kuzishakira kure.

3. Shuttle Music Player
Indi porogaramu nayo nziza dukurikijeho ni Shuttle Music Player. Igice kigaragara cy’ iyi porogaramu kigaragara neza. Nayo igira ibice aho kubikoresha bisaba kubanza kwishyura ariko ibyinshi n’ ubuntu.

4. jetAudio Music Player
jetAudio nayo ni porogaramu nziza ibasha gufungura ubwoko hafi ya bwose bwa muzika. Iyo uri gukoreshwa ituma amajwi asohoka aba ayunguruye neza kandi aryoheye amatwi ugereranije nuko aba yarasanzwe ameze. Bimwe mumikorere yayo harimo : 32 equalizer presets, support for 10/20 bands equalizer, playback speed control, crossfading, AGC n’ ibindi byinshi.

5. doubleTwist

DoubleTwist, kuyikoresha biroroshye kandi nayo iagaragara neza cyane. Bimwe mubyo iyi porogaramu yihariye harimo kuba ishobora gukora ibi bikurikira : "sync with iTunes, AirPlay music and manage podcast". Ikindi kiza kuri iyi porogaramu nuko nta kiguzi isaba kugirango umuntu ayikoreshe, ahubwo kuyikoresha nubuntu.

6. BlackPlayer Music Player
BlackPlayer nayo ishobora gufungura umuziki wo mu bwoko bwinshi harimo MP3, WAV, OGG nizindi.

7. Laya Music Player

Laya Music Player nayo ni porogaramu yoroshye cyane gukoreshwa muri smartphone ya android. Imwe mumikorere yayo harimo : music search, Bass Boost, 3D Sound Virtualizer, Podcast Support, Home Screen Widget, Five Band equalizer, Lyrics Support, Playlist Management nibindi.

8. n7player
n7player nayo ni nzia kandi nayo igaragara neza, iyi porogaramu ishobora no gufungura umuziki wo mubwoko bwa FLAC na OGG ndetse n’ubundi bwoko bw’ umuziki bwinshi. Imwe mumikorere yayo habamo : 10-band equalizer, volume normalization, adjust channel balance nizindi.

9. Pulsar Music Player
Mumikorere yayo uzasangamo : home screen widget, gapless playback, built-in tag editor, display lyrics, Chromecast support nibindi.

10. Rocket Music Player
Muri imwe mumikorere yayo harimo : batch selection, Chromecast support, Sleep Timer, Playlist Manager, Podcast Manager, Scrobbling support, custom lockscreen nibindi.

Umwanzuro
Izo nizo porogaramu twabakusanyirije zakora muri android, zigafasha mugufungura umuziki. Cyakora habaho ubwoko bwinshi cyane bwa porogaramu zo gukina muzika, ariko izo nizo twabonye zikunze gukoreshwa na benshi. Muri izo zose twe tubona urebye ubona Poweramp na Rocket Music Player arizo zaba nziza.

Share Button