Ujya ucyenera kwifotora Selfie nziza ? Menya porogaramu 10 za telefone zabigufashamo

Muriyi minsi abantu bakunze cyane gufata amafoto meza muburyo bwa selfie . Nonone iyo abantu bageze ahantu heza hatandukanye bumva bahafatira selfie. Niba ujya ucyenera gufata amafoto muburyo bwa selfie, kugirango amafoto ufata aze ameze neza ucyeneye kugira porogaramu yihariye muri smartphone yawe igufasha icyo gikorwa cyo kwifotora neza.

Abenshi bakunze gusangiza inshuti zabo kumbuga nkoranyambaga, amafoto baba bagiye bifotora muburyo bwa selfie. Nanone kandi smartphone ziri gusohoka cyane muriyi minsi usanga zifite camera zifite imbaraga nyinshi, bituma abantu babasha kwifatira amafoto meza muburyo bwa selfie.

Niba ufite android smartphone cg indi smartphone iyo ariyo yose igomba kuba ifitemo porogaramu yafasha mugihe ucyeneye kwifotora cg gufata selfie. Kubantu bakoresha android smartphone, hari porogaramu nziza zifasha cyane muri icyo gikorwa cyo gufata selfie. Izo porogaramu za selfie zishobora no gufasha mukugira icyo uhindura kumafoto wafashe kugirango uyagire neza nkuko ubishaka mbere yo kuyasangiza abandi kumbuga nkoranyambaga.

Nawe se waba ukunda kwifotora cg gufata selfie ukoresheje android smartphone yawe ? Reba urutonde rwa porogaramu nziza zagufasha :

1. Retrica
Retrica ni imwe muri porogaramu nziza cyane washyira muri smartphone yawe. Ishobora no kugufasha mukuba wagira amafoto uhindura uko ushaka. Mu mikorere cg uduce tw’ ingenzi(features) tugize Bestie harimo : 100+ real-time filters, Share your photos on social media platforms, Collage maker & timer, Exposure feature for setting the amount of light to get in

2. YouCam Perfect – Selfie Cam
Niba ucyeneye amafoto agaragara neza, porogaramu ya YouCam Perfect yagufasha cyane. Ushobora gukora aka videwo gato cg akavidewo gato muburyo bwa selfie gafite nk’ amasegonda 4 kugeza ku 8. Mu mikorere cg uduce tw’ ingenzi(features) tugize YouCam Perfect harimo : Real-time beautifying effects, Create short selfie video of 4-8 seconds, Add stickers & text, Add contours, Frames & Collages, Editing for making Slimmer waist & longer legs in photo, Share your pics to your favorite social media network

3. Candy Camera For Selfie
Candy Camera app ni indi porogaramu yagufasha gufata amafoto meza. Bimwe mubigaragara mu mikorere yayo harimo : Beauty Functions for Slimming, whitening, lipstick, Silent Camera, Stickers and Collage

4. B612 – Selfie From The Heart
Mu bigaragara mu mikorere yayo harimo : Selfie Videos, Support for rear camera, Tilt-shift

5. BestMe Selfie Camera
Imwe mu mikorere yayo : 100+ filters & stickers, Real-time collage, Support for selfie stick, Emoji-grid photo

6. SelfieCity
Imwe mu mikorere yayo : Create movie quality photos, Real-time retouching effect for best quality photos, Blurring & Vignetting

7. RetroSelfie – Selfie Editor
RetroSelfie igufahsa guhindura amafoto no kuyatunganya uko ushaka. Kuyikoresha byorohera abantu benshi. Mubijyanye no guhindura amafoto ifite uburyo bwa : crop, contrast, brightness, draw on snaps, focus effects nibindi.

8. Sweet Selfie
Sweet Selfie ni porogaramu yo muri android yoroshye cyane kuyikoresha. Ishobora gufasha mugutunganya isura yo kw’ ifoto kugirango irusheho kuba nziza. Bimwe mubyo camera yayo ifite cg yagufasha gukora harimo : "smart auto beautify, filters, blur effect, emoji & tag stickers, mirror photo camera, blur and vignette & retro feature, nibindi"

9. Bestie – Best Portrait Selfies
Bestie ni imwe muri porogaramu za camera nziza ziboneka muri Google Play Store. Ituma ubasha gufata amafoto meza. Bimwe mubyo camera yayo ifite cg ikora harimo : "auto camera mirror, mute camera, timer, collage, wrinkle remover nibindi". Mu bindi bice by’ ingenzi bigize Bestie harimo : "Grid Collage Quicksnap, Auto concealer makeup, Photo effects for slim face & nose reshaping, Beautify eyes, Photo Label, Emotions Note Stickers"

10. LINE Camera : Selfie, Face Swap
LINE Camera app ni porogaramu ikubira hamwe ibintu byinshi ushobora gucyenera gukora ku mafoto. Bimwe mubyo camera yayo ifite harimo : mirror mode, level, grid, timer, flash nibindi. Ushobora no kwandika kumafoto. Ushobora no gutaka neza amafoto uko ushaka. Ushobora no gushyira amafoto kumbuga nkoranyambaga kuburyo bworoshye cyane.

Share Button