Uko wafata ibyemezo ukoresheje : Excel IF Function

Porogaramu ya Microsoft EXCEL ifite uburyo bwa IF function bufasha mu kugereranya cyangwa gufata ibyemezo, hanyuma hakiyandikamo ijambo wahisemo ko ryiyandika mugihe igisubizo kibaye TRUE cyangwa hakiyandikamo irindi mugihe igisubizo kibaye FALSE.

Urugero : Ushobora kwandika ijambo "pass" mugihe amanota arenze cyangwa angana na 70 : =IF(A1>70,"Pass","Fail") . Ushobora kugereranya ukoresheje conditions nyinshi ukoresheje IF Condition. Ushobora no gukoresha amagambo yihariye nka AND na OR mugihe ucyeneye guhuza za conditions nyinshi.

Uburyo bw’ imyandikire (Syntax)

=IF (logical_test, [value_if_true], [value_if_false])

Arguments
logical_test - A value or logical expression that can be evaluated as TRUE or FALSE.
value_if_true - [optional] The value to return when logical_test evaluates to TRUE.
value_if_false - [optional] The value to return when logical_test evaluates to FALSE.

Uko bikora (Usage notes)
Koresha IF function mu kugereranya conditions zitandukanye washyize muri Excel, hanyuma bigufashe kubona ibisubizo biri mu byiciro bitandukanye bitewe n’ uburyo wabihisemo (TRUE or FALSE).

Urugero, niba ushaka gushyiraho ijambo "Pass" cyangwa "Fail" ku manota y’ abanyeshuri ugendeye kuyo bagiye babona. Ushobora nko kuvuga ko abagize hejuru ya 70 babonye "Pass" naho abandi bagize munsi ya 70 bakabona "Fail". Wabigenza gutya :
=IF(C6>=70, "Pass", "Fail")

Ushobora gutanga Conditions nyinshi icyarimwe (Nested IF statements)

Ushobora gukoresha IF function nyinshi mugihe ushaka gutanga Conditions nyinshi cyangwa ucyeneye ibisubizo byinshi icyarimwe. Aha ugomba kwitondera imyandikire.
=IF(C6<70,"F",IF(C6<75,"D",IF(C6<85,"C",IF(C6<95,"B","A"))))

Ushobora gukoresha nibura IF functions zigera kuri 64. Muri rusange ushobora no gukoresha izindi functions, nka VLOOKUP cyangwa HLOOKUP, mugihe ibiri gukorwaho bicyeneye umwihariko cyangwa mugihe bisaba gukoresha conditions nyinshi cyane.

Ibindi wakoresha IF function :

  • Ushobora KUBARA ibintu byinshi muri Excel ugendeye kuri condition watanze, icyo gihe wakoresha COUNTIF or the COUNTIFS functions.
  • Ushobora GUTERANYA ibintu byinshi muri Excel ugendeye kuri condition watanze, icyo gihe wakoresha SUMIF or the SUMIFS functions .
Share Button