Uko washyira Windows 10 muri mudasobwa yawe

Niba wari ufite operating system ya Windows ya cyera, muri iyi nyandiko turakwereka uko wayivugurura muburyo bworoshye.

Ibisabwa by’ ibanze :

  • Kuba ufitemo Windows isanzwe iri Activated : Ugomba kuba ufitemo Windows 7, Windows 8, cg Windows 8.1
  • Windows 10 media creation tool : Iyo ni porogaramu yemewe na Microsoft ikoreshwa mukuvugurura za mudasobwa ngo zikoreshe Windows 10, cg kugirango umuntu abashe kuyishyira kuri Flash cg kuri DVD.
  • Kubika ahandi ibibitsweho (Back up important files) : Banza urebe neza ko wazigamye ibintu byose wumva bitakaye byaguteza ikibazo, mbere yuko uvugurura ushyiramo Windows 10.

Uko ivugurura rikorwa

1. Mudasobwa igomba kuba yujuje ibisabwa byose kugirango kugirango Windows 10 ibashe kujyamo. Ibyo nibi bikurikira :

  • Processor : 1 gigahertz (GHz) or faster processor or SoC
  • RAM : 1 gigabyte (GB) for 32-bit or 2 GB for 64-bit
  • Hard disk space : 16 GB for 32-bit OS 20 GB for 64-bit OS
  • Graphics card : DirectX 9 or later with WDDM 1.0 driver
  • Display : 800×600

2. Kora Download ya porogaramu yitwa "Windows 10 media creation tool" yabugenewe gukora icyo gikorwa cyo kuvugurura. Niba mudasobwa ifite operating system ya 32-bit, mugihe uri gokora download ba ariyo uhitamo. Niba ifite 64-bit nabwo uyihitemo.

3. Fungura iyo porogaramu kugirango utangire kuvugurura.

4. Hitamo “Upgrade this PC now” hanyuma ukande kuri “Next” kugirango utangize igikorwa.

5. Igikorwa cya download gishobora gutwara akanya ugomba kwihangana.

6. Mugihe installation igiye gutangira, uzasabwa kwemeza amasezerano y’ imikoresherezwe (terms of the license agreement). Kanda kuri “Accept” hanyuma utegereze akanya gato.

7. Uzasanga hemejwe uburyo bwo kutagira icyo utakaza “Keep Personal files and Apps“. Niba uko guhitamo ushaka kuguhindura kanda ahanditse “Change what to keep” hanyuma uhitemo uko ushaka kubikora.

8. Kanda kuri button yanditseho Install. Tegereza iminota iri hagati ya 20 na 30 kugirango ukore copy, ubwihute bwabyo buraterwa n’ umuvuduko mudasobwa yawe ikoreraho. Mugihe biri gukorwa mudasobwa izagenda yizimya inshuro nyinshi.

9. Igikorwa cya installation nikirangira, kurikiza amabwiriza uhabwa mutudirishya tugenda dufunguka kuri screen.

10. Aha ubirangije, uzaba usoje icyo gikorwa !

Sangiza abandi ubu bumenyi ukoresheje imbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, whatsapp, nizindi.

Jean HABIMANA
habijean2020@yahoo.fr

Share Button