Umwihariko Whatsapp ifite uyitandukanya nizindi mbuga nkoranyambaga

WhatsApp Messenger ni porogaramu ikunzwe n’ abantu benshi cyane kandi ikaboneka kubuntu. Whatsapp ikoresha murandasi yo muri telefone (4G/3G/2G/EDGE cg Wi-Fi) kugirango uyikoresha abashe kohererezanya ubutumwa cyangwa guhamagarana n’ abandi bantu. Iyo uyikoresha ushobora kohereza cg kwakira ubutumwa, guhamagarwa, amafoto, videwo, inyandiko, ubutumwa bwo muburyo bw’ amajwi.

KUKI ABANTU BENSHI BAKUNDA GUKORESHA WHATSAPP :

  • NTA KIGUZI BISABA KUYIKORESHA : Watsapp ikoresha internet yo muri telefoni yawe kugirango ubashe kohereza ubutumwa cg kubwacyira ntakindi kiguzi usabwe. Gutangira kuyikoresha nabwo ntakiguzi kindi bisaba.
  • IFASHA ABANTU KWIDAGADURA NO GUSABANA : Abantu bashobora kohererezanya cg kwakira amafoto, za videwo, inyandiko, indirimbo ndetse n’ ubundi butumwa bw’amajwi.
  • GUHAMAGARANA KUBUNTU : Ushobora guhamagara inshuti zawe kubuntu nubwo zaba ziri mukindi gihugu. Mugihe uhamagara usabwa gusa ko uba ufite internet muri telefone yawe.
  • GROUP CHAT : Abantu benshi bishimira uburyo whatsapp itanga bwo gutuma abantu bakora urubuga rubahuriza hamwe cg "group chat", ibi bi
  • WHATSAPP WEB : Hari nuburyo ukoresheje porogaramu(browsers) za mudasobwa ushobora gukoresha whatsapp, ibi nabyo bifasha abantu cyane.
  • GUHAMAGARA HANZE YIGIHUGU NTAKIGUZI : Nta kiguzi gisabwa mugihe umuntu ahamagaye hanze y’ igihugu bitandukanye no guhamagara bisanzwe aho igiciro kiba ari umurengera
  • NTA MYIRONDORO MYINSHI ISABWA : Kuzindi mbuga usanga kugirango uzikoreshe usabwa imyirondoro myinshi nka username, email, PIN, nibindi. Whatsapp yo ikoresha gusa NIMERO yawe gusa kandi ukagirana ikiganiro nabantu ufite muri telefone gusa.
  • BURI GIHE UBA URI KUMURONGO : Iyo ukoresha WhatsApp, buri gihe uba uri kumurongo, upfa kuba ufite internet gusa. Bitandukanye nizindi mbuga aho bigusaba kwinjira no gusohoka (login and logout)
  • GUSHAKISHA ABANTU BIROROSHYE : Whatsapp itanga uburyo bwo kubona urutonde rw’ abantu bose ufite bityo bikoroha kandi bikihuta kuba wabona uwo ucyeneye.
  • UMUNTU ASHOBORA KUBONA UBUTUMWA NUBWO ATABA ARI KUMURONGO (OFFLINE MESSAGES) : Nubwo waba utari kumurongo cg wari wazimije telefoni yawe, whatsapp ikubikira ubutumwa wazasubira kumurongo ubwo bakoherereje bwose ukabubona.
  • IBINDI : Ushobora kwerekana aho uherereye, kohererezanya nimero, , ushobora gufata ikiganiro wagize ukacyohereza kuri email, koherereza abantu benshi ubutumwa icyarimwe.

Ubu noneho Whatsapp iraboneka muburyo bwinshi kuburyo nabakoresha mudasobwa bashobora kuyikoresha. Ushobora kubona porogaramu ya Whatsapp ukanda kuri : "Download WhatsApp for Windows 32 Bit /64 Bit and MAC free Full Setup".

Share Button